
Umugabo wo mu murenge wa Ruli, akarere ka Gakenke arekekwaho kwica ateye icyuma umugore we bari bamaze amezi umunani babana nawe akikata ijosi.
Ibi byabereye mu mudugudu wa Gatagara, akagari ka Jango, umurenge wa Ruli, mu karere ka Gakenke.
Abaturage batuye aho ibi byabereye bavuga ko bamenye ko uriya mugabo yishe umugore we mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, taliki 19 Kanama 2026, ndetse uwo muryango wabanaga mu makimbirane bashinjanya gucana inyuma.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Ruli, Hakizimana Jean Bosco avuga ko inzego z’umutekano zamenye iby’uwo mugabo wishe umugore ndetse zatangiye ipererereza ngo hamenyekane icyo yamuhoye.
Yagize ati: "Hapfuye umugore DUSABIMANA Marie (27ans) wavukaga mu karere ka Ruhango naho umugabo we RUKUNDO Innocent (24ans) uvuka mu Karere ka Karongi, aracyahumeka yajyanwe ku bitaro bya Ruli ngo yitabweho n'abaganga."
Yongeyeho ati: "Dukurikije ibyo turi kubona, umugabo ashobora kuba yishe umugore akoresheje icyuma akakimutera mu muhogo no mu nda yarangiza na we agashaka kwiyica muri ubwo buryo kuko nawe afite ibikomere mu muhogo no mu nda. Icyuma cyagaragaye mu cyumba barimo kiriho amaraso."
Gitifu Jean Bosco yavuze ko uwo mugabo n’umugore bose bari baraje muri uyu murenge wa Ruli gupagasa mu birombe by'amabuye y'agaciro ariko batari barasezeranye, ndetse bashakanye uyu mugore asanzwe afite umwana w'imyaka 6.
Yagize ati "Bari baraje bose gupagasa muri birombe byo mu Ruli bahahuriye barihuza. Babanaga bitemewe n'amategeko. Umugore yari afite umwana w'umuhungu w'imyaka 6 ariko utari uw'uwo mugabo babanaga. Uyu ngo bari bamaranye hafi amezi 8 gusa."
Uyu mwana yahawe mukuru wa nyakwigendera na we upagasa inaha ngo abe amwitaho.
Amakuru dukesha imboni yacu iri mu murenge wa Ruli, nuko hakirimo urujijo kuko hari undi mugabo ushinjwa kuza gusambana n’uriya mugore wapfuye bagasaba ko hasuzumwa niba nawe atabigiramo uruhare.
Ibitecyerezo (0)
Andika igitecyerezo cyawe hano hasi: