
Ubuyobozi bw'akarere Ka Gisagara buremeza ko Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha (RIB) rwafunguye Gitifu w'umurenge wa Kansi rwari rwafunze akekwaho guhishira uruganda rwengaga inzoga zitujuje ubuziranenge.
Ku wa 6 Kanama 2026 nibwo umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Kansi, mu karere ka Gisagara witwa Gasana Isaie yatawe muri yombi akekwaho ibyaha bifitanye Isano no guhishyira uruganda rmwenga inzoga bitujuje ubuziranenge
Uriya muyobozi yarafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Ndora mu karere ka Gisagara.
Gitifu Gasana afungwa ntihatangajwe ibyaha aregwa gusa amakuru avuga ko itabwa muri yombi rye rifitanye isano nibimaze iminsi mu Rwanda byo Kurwanya inzoga zitujuje ubuzirange, aho mu murenge ayoboye hari uruganda rwengaga ibinyobwa bitujuje ubuziranenge rwafunzwe na Rwanda FDA ariko nyuma rukongera gukora, Rwanda FDA yasubirayo itunguranye igasanga ruri mu bikorwa byakabaye byarahagaze niko kumuta muri yombi.
Amakuru twamenye nuko uriya gitifu yafunguwe mu gitondo cyo kuri uyu wa 11 Kanama 2026.
Umuyobozi w'akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Habineza Jean Paul yavuze ko uriya muyobozi yafunguwe.
Yagize ati"Yego yafunguwe, buriya ubugenzacyaha bwabonye ari ngombwa"
Amakuru twamenye, uriya gitifu yafunganwe n'umukuru w'umudugudu gusa bose bafunguwe.
Mu Rwanda gahunda yo Kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge iracyakomeje.
Ibitecyerezo (0)
Andika igitecyerezo cyawe hano hasi: