Abakandida 54 bari kwiyamamaza bahatanira gutorerwa kuba abagize Inama njyanama y’akarere ka Kamonyi nibo byitezwe ko bazatorwamo Meya.
Muri bariya bakandida harimo 21 bari kwiyamamaza baciye mu cyiciro kizatorwamo abajyanama 5 b'abagore bangana na 30% by'abagize inama Njyanama y'akarere. Abiyamamaje muri iki cyiciro bazatorwa le 17/11/2026.
Abandi bakandida 33 bari kwiyamamaza baciye mu cyiciro kizatorwamo abajyanama rusange 8 le 21/11/2026.
Wakwibaza uti ko muri ibyo byiciro byombi hazaba hatowe abajyanama bose hamwe 13 gusa kandi akarere kagomba kugira abajyanama 17, abandi bazava he?
Ku rwego rw'akarere, Ku wa 14/11/2026 Hazaba hatowe abagize komite nyobozi y'inama y'igihugu y'abantu bafite ubumuga; Abagize Inama y'igihugu y'urubyiruko ndetse n'Inama y'igihugu y'abagore. Abantu batatu bazatorwa bayoboye izo nama nabo bazahita biyongera kuri bariya bajyanama 13 bahite baba 16.
Wakwibaza uti, undi umwe azava he ko babaye abajyanama 16 kandi hakenewe 17?
Umujyanama wa 17 yamaze gutorwa cyera ndetse yamaze no kurahirira izo nshingano. Perezida w'urugaga rw'abikorera(PSF) muri buri karere biba biteganyijwe ko ahita yinjira mu nama Njyanama y'akarere.
Bariya bajyanama 17 bose nibamara kuboneka, Le 24/11/2026 Bazitoramo abagize Biro y'Inama Njyanama y'akarere ka Gisagara , aribo Perezida; Visi perezida ndetse n'Umunyamabanga.
Le 24/11/2026, muri bariya Bajyanama 17 kandi Hazanatorwamo Komite Nyobozi y'akarere igizwe na Meya; Visi Meya ushinzwe ubukungu ndetse na Visi Meya ushinzwe imibereho y'abaturagege.
Ni bande bemerewe gutora bariya bajyanama 5 b'abagore bangana na 30% by'abagize inama njyanama y'akarere
Ingingo ya 08 y'Iteka rya Perezida n° 045/01 ryo ku wa 03/08/2026 ryerekeye amatora y’abayobozi b’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage igaragaza ko inteko ibatora iba igizwe na:
1.Abagize Inama njyanama z'imirenge igize akarere.
2.Abagize Komite Nyobozi y'Inama y'igihugu y'abagore ku rwego rw'imirenge igize akarere
3. Abagize Komite Nyobozi y'Inama y'igihugu y'abagore ku rwego rw'akarere.
Ni bande bemerewe gutora abajyanaka rusange 08 b'akarere
Ingingo ya 07y'Iteka rya Perezida n° 045/01 ryo ku wa 03/08/2026 ryerekeye amatora y’abayobozi b’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage igaragaza ko inteko ibatora iba igizwe n'aba bakurikira:
1.Abagize biro z'Inama njyanama z'utugari tugize akarere
2. Abagize Inama njyanama z'imirenge
3.Abagize Komite Nyobozi y'Inama y'igihugu y'abagore ku rwego rw'akarere
4. Abagize Komite Nyobozi y'Inama y'Igihu y'urubyiruko ku rwego rw'akarere
5. Abagize Komite Nyobozi y'Inama y'Igihugu y'abantu bafite ubumuga ku rwego rw'akarere.
6.Abagize Komite y'abikorera ku rwego rw'akarere.
Ni bande bemerewe gutora Komite Nyobozi y'akarere?
Ingingo ya 09 y'Iteka rya Perezida n° 045/01 ryo ku wa 03/08/2026 ryerekeye amatora y’abayobozi b’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage igaragaza ko inteko itora Komite Nyobozi y'akarere igizwe n'aba bakurikira:
1. Abagize biro z'inama njyanama z'utugari twose tugize akarere.
2.Abagize inama njyanama z'imirenge igize akarere.
3.Abagize Inama njyanama y'akarere( ubwo ni bariya bazaba bamaze gutorwa)
4. Abagize Komite Nyobozi y'Inama y'igihugu y'abagore ku rwego rw'akarere
5. Abagize Komite Nyobozi y'Inama y'igihugu y'urubyiruko ku rwego rw'akarere
6.Abagize Komite Nyobozi y'Inama y'igihugu y'abantu bafite ubumuga ku rwego rw'akarere.
7. Abagize Komite y'abikorere(PSF) ku rwego rw'akarere.
Ubu abakandida bari gukora iki?
Bariya bakandida 54 ubu bari kwiyamamaza. Komisiyo y'igihugu y'amatora yatangaje ko bemerewe kwiyamamaza kuva le 07/11/2026 Kugeza Le 21/11/2026. Meberewe kwiyamamaza bakoresheje inyandiko zimanikwa n'ibindi bitanyuranye n'amategeko.
Aba bakandida kandi, bemerewe kwiyamamaza mu bitangazamakuru; Bemerewe kwiyamamaza hakoreshejwe imbugankoranyamabaga; Kumanika amafoto ahagenwe n'ubuyobozi bw'akarere n'umurenge ndetse ku munsi w'itora buri mu kandida azahabwa iminota itarenze itanu yo kwiyamamaza imbere y'inteko itora.
Dore urutonde rw'abakandidan 54 bazatorwamo Meya w'akarere ka Gisagara n'abandi bajyanama
ABAKANDIDA 21 BAZATORWAMO ABAJYANAMA 5 B'ABAGAORE BANGANA NA 30% BY'ABAZABA BAGIZE INAMA NJYANANA Y'AKARERE:
- UWITONZE Donatha
- KAMPUNDU Agnes
- UMUBYEYI Solange
- DUSABEYEZU Christine
- KAYITESI Claudine
- MUKABUSERUKA Lidivine
- MUREKEYISONI Julienne
- UWIZEYIMANA Francoise
- MUSHIMIYIMANA Laurette
- NYIRAHAKIZIMANA Evelyne
- BAMPIRE Clementine F YEGO
- BUCYEDUSENGE Florence
- NSENGIYUMVA Emma
- ISHIMWE Ernestine
- IRADUKUNDA Diane
- NIRERE Delphine
- UWAMWIZA Jacqueline
- NGERUMUGONGO Egidia
- BYUKUSENGE Donatha
- KANZIGA Divine
- MUKANTWALI Marie Josée
URUTONDE RW'ABAKANDIDA 32 BAZATORWAMO ABAJYANA RUSANGE 8:
- UMUHIRE Christiane
- IRADUHAYE Cyprien
- USABYIMFURA Denis
- UWIZEYE Justin
- NTIHINYURWA Joseph
- MANIRAHO Innocent
- DUSABE Denise
- KALIGIRWA Annonciata
- KARINGANIRE Ignace Steven
- UKEYE Marie Josee
- UWINGABIRE Jeannette
- NYAMASWA François
- NKOTANYI Emmanuel
- BAKENERINZUNGU Dominique
- NKUNDABAGENZI Jean Baptiste
- NKURIKIYE Jean Claude
- GATO Sylvain M YEGO
- IMFURAYABO Fabrice
- Gisagara Rusange NDAYIZEYE Eric
- MAZIMPAKA Augustin
- NDAYISHIMIYE Jean De Dieu
- Rusange MUSONI Evariste
- TUYISHIMIRE Lucien
- NSHIMIYIMANA Alphonse Marie
- DUSENGIMANA Osee
- SIBOMANA Aphrodis
- NIYONAGIRA Dorcas
- KARANGWA Theogene
- MBONIREMA Jerome
- MUKAGASANA Annonciate
- NGIRUWONSANGA Innocent
- NZABAMWITA Pascal
- KWIZERA Eloge





Ibitecyerezo (0)
Andika igitecyerezo cyawe hano hasi: