Abakandida 37 bari kwiyamamaza bahatanira gutorerwa kuba abagize Inama njyanama y’akarere ka Nyaruguru nibo byitezwe ko bazatorwamo Meya.
Muri bariya bakandida harimo 10 bari kwiyamamaza baciye mu cyiciro kizatorwamo abajyanama 5 b'abagore bangana na 30% by'abagize inama Njyanama y'akarere. Abiyamamaje muri iki cyiciro bazatorwa le 17/11/2026.
Abandi bakandida 27 bari kwiyamamaza baciye mu cyiciro kizatorwamo abajyanama rusange 8 le 21/11/2026.
Wakwibaza uti ko muri ibyo byiciro byombi hazaba hatowe abajyanama bose hamwe 13 gusa kandi akarere kagomba kugira abajyanama 17, abandi bazava he?
Ku rwego rw'akarere, Ku wa 14/11/2026 Hazaba hatowe abagize komite nyobozi y'inama y'igihugu y'abantu bafite ubumuga; Abagize Inama y'igihugu y'urubyiruko ndetse n'Inama y'igihugu y'abagore. Abantu batatu bazatorwa bayoboye izo nama nabo bazahita biyongera kuri bariya bajyanama 13 bahite baba 16.
Wakwibaza uti, undi umwe azava he ko babaye abajyanama 16 kandi hakenewe 17?
Umujyanama wa 17 yamaze gutorwa cyera ndetse yamaze no kurahirira izo nshingano. Perezida w'urugaga rw'abikorera(PSF) muri buri karere biba biteganyijwe ko ahita yinjira mu nama Njyanama y'akarere.
Bariya bajyanama 17 bose nibamara kuboneka, Le 24/11/2026 Bazitoramo abagize Biro y'Inama Njyanama y'akarere ka Nyaruguru, aribo Perezida; Visi perezida ndetse n'Umunyamabanga.
Le 24/11/2026, muri bariya Bajyanama 17 kandi Hazanatorwamo Komite Nyobozi y'akarere igizwe na Meya; Visi Meya ushinzwe ubukungu ndetse na Visi Meya ushinzwe imibereho y'abaturagege.
Ni bande bemerewe gutora bariya bajyanama 5 b'abagore bangana na 30% by'abagize inama njyanama y'akarere
Ingingo ya 08 y'Iteka rya Perezida n° 045/01 ryo ku wa 03/08/2026 ryerekeye amatora y’abayobozi b’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage igaragaza ko inteko ibatora iba igizwe na:
1.Abagize Inama njyanama z'imirenge igize akarere.
2.Abagize Komite Nyobozi y'Inama y'igihugu y'abagore ku rwego rw'imirenge igize akarere
3. Abagize Komite Nyobozi y'Inama y'igihugu y'abagore ku rwego rw'akarere.
Ni bande bemerewe gutora abajyanaka rusange 08 b'akarere
Ingingo ya 07y'Iteka rya Perezida n° 045/01 ryo ku wa 03/08/2026 ryerekeye amatora y’abayobozi b’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage igaragaza ko inteko ibatora iba igizwe n'aba bakurikira:
1.Abagize biro z'Inama njyanama z'utugari tugize akarere
2. Abagize Inama njyanama z'imirenge
3.Abagize Komite Nyobozi y'Inama y'igihugu y'abagore ku rwego rw'akarere
4. Abagize Komite Nyobozi y'Inama y'Igihu y'urubyiruko ku rwego rw'akarere
5. Abagize Komite Nyobozi y'Inama y'Igihugu y'abantu bafite ubumuga ku rwego rw'akarere.
6.Abagize Komite y'abikorera ku rwego rw'akarere.
Ni bande bemerewe gutora Komite Nyobozi y'akarere?
Ingingo ya 09 y'Iteka rya Perezida n° 045/01 ryo ku wa 03/08/2026 ryerekeye amatora y’abayobozi b’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage igaragaza ko inteko itora Komite Nyobozi y'akarere igizwe n'aba bakurikira:
1. Abagize biro z'inama njyanama z'utugari twose tugize akarere.
2.Abagize inama njyanama z'imirenge igize akarere.
3.Abagize Inama njyanama y'akarere( ubwo ni bariya bazaba bamaze gutorwa)
4. Abagize Komite Nyobozi y'Inama y'igihugu y'abagore ku rwego rw'akarere
5. Abagize Komite Nyobozi y'Inama y'igihugu y'urubyiruko ku rwego rw'akarere
6.Abagize Komite Nyobozi y'Inama y'igihugu y'abantu bafite ubumuga ku rwego rw'akarere.
7. Abagize Komite y'abikorere(PSF) ku rwego rw'akarere.
Ubu abakandida bari gukora iki?
Bariya bakandida 37 ubu bari kwiyamamaza. Komisiyo y'igihugu y'amatora yatangaje ko bemerewe kwiyamamaza kuva le 07/11/2026 Kugeza Le 21/11/2026. Meberewe kwiyamamaza bakoresheje inyandiko zimanikwa n'ibindi bitanyuranye n'amategeko.
Aba bakandida kandi, bemerewe kwiyamamaza mu bitangazamakuru; Bemerewe kwiyamamaza hakoreshejwe imbugankoranyamabaga; Kumanika amafoto ahagenwe n'ubuyobozi bw'akarere n'umurenge ndetse ku munsi w'itora buri mu kandida azahabwa iminota itarenze itanu yo kwiyamamaza imbere y'inteko itora.
Dore urutonde rw'abakandida 37 bazatorwamo Meya w'akarere ka Nyaruguru n'abandi bajyanama
ABAKANDIDA 10 BAZATORWAMO ABAJYANAMA 5 B'ABAGAORE BANGANA NA 30% BY'ABAZABA BAGIZE INAMA NJYANANA Y'AKARERE:
- MUKAKAGABO Marie Rose
- MUKANDEKWE Colette
- NYIRAKAMONDO Catherine
- UWITONZE Alexia
- MASENGESHO Marie Rose
- NYIRABAHINYUZA Mediatrice
- MUHONGERWANSEKO Jacqueline
- TURAMWISHIMIYE Marie Rose
- NYIRANDAMIRA Alodie
- MUKAMANA Bernadette
URUTONDE RW'ABAKANDIDA 27 BAZATORWAMO ABAJYANA RUSANGE 8:
- NIYOYITA Jean Baptiste
- MURERA Sylvain M YEGO
- NSENGIMANA Emmanuel
- RUHUMURIZA Anselme
- NSAZIYINKA Prosper
- SIBOYINTORE Theodat
- MUNYANEZA Alexis
- INGABIRE Mukeshimana
- NDIZEYE Martin Patrick
- NSHUTI NZIZA Juvenal
- RANGIRA Innocent
- GATETE Theophile
- KABAGIRE Placide
- MUREKATETE Aliane
- RUGAMBA Methode
- MUKANTWARI Clementine
- MUTIGANDA Innocent
- NKURUNZIZA Jean Marie Vianney
- KAYITASIRE Clarisse
- MUKABAZIGA Marie Chantal
- UMUTONI UWASE Marie Grace
- MUNYANEZA Jean Marie Vianney
- SINDAYIGAYA Samuel
- BIZIMANA Jean Marie Vianney
- BIZIMANA Manasseh
- HAVUGIMANA Jean de la Croix
- MUKANYANGEZI NGABOYISONGA Dative





Ibitecyerezo (0)
Andika igitecyerezo cyawe hano hasi: