
Polisi y'u Rwanda ikorera mu Ntara y'Amajyepfo, ku bufatanye n'zindi nzego zirimo iz’ibanze n’abaturage, bamennye litiro zirenga 3,000 z'inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi nka "Nyirantare", bafatiye mu rugo rw'umuturage wo mu mudugudu wa Bwinyambo, akagari ka Rwanza, umurenge wa Save mu karere ka Gisagara.
Kugira ngo bimenyekane ko uwo muturage yenga Nyirantare byaturutse ku makuru yatanzwe n'abandi baturage ndetse n'ubufatanye bw'inzego zitandukanye mu guhangana nikibazo k’ibiyobyabwenge n'inzoga zitujuje ubuziranenge.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yavuze ko nyuma yo gufata izi nzoga bazimenye ndetse Polisi n’izindi nzego baboneraho no kwibutsa abaturage ingaruka mbi zo gukora gucuruza no kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge.
Yagize ati: "Ku bufatanye n'abaturage twamennye ibinyobwa bitujuje ubuziranenge litiro zirenga 3000 zengerwaga mu rugo rw'umuturage akaziha abaturage, ababeshya ko ari urwagwa. yashyiragamo ibintu bitandukanye bigizwe n’uruvangavange rushobora kubyara ’uburozi nkuko ababikoraga babyivugiye”
Umuvuzi wa Polisi mu Ntara y’amajyepfo yakomeje agira ati: “Turagira inama abaturage kwirinda kwishora mu bikorwa byo gukora ,gucuruza no kunywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge kuko byangiza ubuzima bwabo kandi ubifatiwemo wese ahanwa hagendewe ku cyo amategeko ateganya kuko ni cyaha. Turashimira abaturage bakomeje gutanga amakuru ku gihe kuko ari byo bidufasha gukumira ibikorwa nk’ibi bishyira ubuzima bw'abaturage mu kaga."
Umwe mu bengaga Nyirantare yemeye ko yazikoraga, anasobanura bimwe mu bikoresho yifashishaga mu kuzenga.
Yagize ati: "Twakoreshaga isukari, amazi n'umusemburo wa Pakimaya, ubundi tukaziranguza abaturage tubabwira ko ari urwagwa kandi twengaga nyinshi cyane. Ndasaba imbabazi abazinywaga kuko nubwo twazengaga tukazicuruza twabaga tuzi neza ko zitujuje ubuziranenge kandi zishobora guteza ingaruka ku buzima bw'abazinywa."
Abaturage bo muri aka gace bavuga ko izi nzoga zitujuje ubuziranenge zimaze igihe zibangiririza imibereho, kuko usibye guteza uburwayi, zinatera amakimbirane mu miryango, urugomo ndetse n'ibindi byaha.
Uriya muturage wemeye ko Yenganga Nyirantare Polisi yahise imufunga ndetse ivuga ko ifatanyije n’izindi nzego bakomeje ubukangurambaga bugamije gukumira no kurwanya ibyaha birimo gukoreshaibiyobyabwenge,inzoga z'inkorano zitujuje ubuziranenge,ubujura, n’ibindi byaha.
Ibitecyerezo (0)
Andika igitecyerezo cyawe hano hasi: