
Polisi y'u Rwanda ku bufatanye n'Ubuyobozi bw'Akarere ka Gisagara n'izindi nzego, yakoreye ubukangurambaga mu Murenge wa Mugombwa, umwe mu ihana imbibi n'u Burundi, Yibutsa abaturage kwirinda ibyaha byambukiranya imipaka no kugira uruhare mu kubungabunga umutekano.
Mu butumwa yagejeje ku baturage, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko hari abantu bamwe bashobora kwishora mu bikorwa bya magendu cyangwa bakambuka umupaka banyuze mu nzira zitemewe, ibintu bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga ndetse bikabangamira umutekano w'igihugu.
Yagize ati:"Tuributsa abaturage batuye hafi y'umupaka kwirinda ibyaha byambukiranya imipaka, birimo magendu no gukoresha inzira zitemewe. Kuba hari aho imipaka ifunze si impamvu yo kuyica mu buryo bunyuranyije n'amategeko. Ibyo bikorwa bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga no guhungabanya umutekano. Turabasaba gukomeza gufatanya n'inzego z'umutekano batanga amakuru ku gihe kugira ngo ibyo byaha bikumirwe."
Yakomeje ashimangira ko uruhare rw'abaturage ari ingenzi mu gukumira ibyaha, abasaba gukomeza gutanga amakuru ku gihe ku kintu cyose gishobora guhungabanya umutekano n'ituze by'abaturage.
Umuyobozi w’akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Dusabe Denise yavuze ko bimwe mu byaha bishobora gukorwa n’abaturiye umupaka ari ukwambuka umupaka mu buryo butemewe no kwambukana ibintu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.ibi bikagira ingaruka ku babikora kuko umutekano wabo uba uri mu kaga,asaba abaturage kubyirinda.
yagize ati "Bimwe mu byaha bikunze kugaragara mu baturiye umupaka ni ukwambuka mu buryo butemewe no kwambukana ibintu binyuranyije n'amategeko. Ibyo bishyira ababikora mu kaga kandi bikagira ingaruka ku mutekano rusange. Turasaba abaturage kubyirinda no gukomeza gufatanya n'inzego z'umutekano mu kubikumira."
Yongeyeho ko ubukangurambaga nk'ubu bufasha abaturage gusobanukirwa uruhare rwabo mu gukumira ibyaha no kurushaho gutanga amakuru afasha inzego zibishinzwe kubirwanya.
Rutagengwa Evariste ni umumotari wo mu murenge wa Mugombwa avuga ari mu bishimiye ko hakozwe ubukangurambaga bugamije kwibutsa abaturage uburemere bw’ibyaha bikorerwa hafi n’imipaka.
Yagize ati "Hari igihe bamwe mu bamotari bashukishwa amafaranga bakemera gutwara ibintu bitemewe byambukiranya umupaka, bikarangira babihanirwa cyangwa bikabateza ibihombo. Ubu bukangurambaga buradufasha gusobanukirwa ingaruka z'ibyo bikorwa no gufata icyemezo cyo kubyirinda."
Abaturiye umupaka nyuma y’ubu bukangurambaga bijeje polisi n’izibdi nzego ko bagiye kurushaho gutangira amakuru ku gihe akumira ibyaha.
Uwitwa Karangwa yagize ati "Abantu bamwe bambuka mu nzira zitemewe bajyanye cyangwa bazanye ibicuruzwa bitemewe, ariko iyo bafashwe barahanwa kandi bikabateza igihombo. Hari n'igihe ubuzima bwabo bushyirwa mu kaga. Twe nk'abaturage twiyemeje gukomeza gutanga amakuru ku babigaragaraho kugira ngo ibyo bikorwa bicike."
Polisi y'u Rwanda ivuga ko ubukangurambaga nk'ubu bugamije kongerera abaturage ubumenyi ku byaha, kubakangurira kubyirinda no gukomeza gufatanya n'inzego z'umutekano mu kubungabunga amahoro n'umutekano by'abaturage.
Ibitecyerezo (0)
Andika igitecyerezo cyawe hano hasi: