
Umusore uri mu kigero cy’imyaka 27 y’amavuko wo mu karere ka Gisagara, mu murenge wa Save, yafunzwe akurikiranweho kwica umukobwa w’imyaka 26 bakundanaga bivugwa ko yamujijije ko yamwanduje SIDA.
Abahaye amakuru PINRWANDA bavuga ko mu ma saa cyenda z’ijoro taliki ya 13 Kanama 2026 aribwo bumvise umuntu ataka, batabaye basanga ni umukobwa wacururizaga inzoga mu kagari ka Gatoki ko mu murenge wa Save watabazaga ariko basanga amaze kwicwa n’umusore bakundanaga.
Uwo mukobwa ukomoka mu karere ka Karongi hari hashize amezi 7 aje gukorera ubucuruzi mu karere kaGisagara. Inzu yacururizigamo ninayo yabagamo ari nayo yiciwemo. Uwo musore bakundanaga we yacuruzaga ibikoresho by’amagare bisimbuzwa ibyapfuye.
Abaturage bageze aho yiciye umukunzi we, bavuga ko basanze yamukase ijosi yanamuteraguye ibyuma mu ku bice bitandukanye by'umubiri. Banavuga ko yabwiye umwe muri bo go “ndamurangije” ahita ata icyuma hasi aratoroka gusa nyuma inzego z’umutekano zamufashe.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Save Murenzi Augustin yabwiye abanyamakuru ko uwo musore yafatiwe i Rusatira mu karere ka Huye ari gutoroka.
Yagize ati “:Gusa amahirwe reka mbyite amahirwe ni uko uwo muhungu yari yacitse ariko uyu munsi akaba yafashwe”
Murenzi avuga ko amakuru y’uko uwo musore yajije uwo mukobwa ko yamwanduje SIDA ubuyobozi nabwo bwayumvanye abaturage ariko nta gihamya cyayo bwari bwabone, gusa ubwo yafashwe hari bumenyekane icyo yamujijije.
Inzego z’umutekano byumwihariko RIB zageze ahabereye ubwo bwicanyi zitangira iperereza, umurambo w’uwo mukobwa nawo ziwohereza gukorerwa isuzuma.
Ibitecyerezo (0)
Andika igitecyerezo cyawe hano hasi: