Kimwe no mu tundi turere, Mu karere ka Huye imyiteguro y'amatora y'abagize inama njyanama y'akarere irashyushye. Abakandida 54 nibo bari kwiyamamariza izo nshingano barimo 24 biyamamaje mu cyiciciro kizatorwamo abajyanama 5 b'abagore bangana na 30% by'abagize inama Njyanama y'akarere. Abiyamamaje muri iki cyiciro bazatorwa le 17/11/2026
Muri abo bakandida 54 kandi bari kwiyamamaza mu karere ka Huye, harimo 30 Biyamamaje biciye mu cyiciro kizatorwamo abajyanama rusange 8 le 21/11/2026.
Wakwibaza uti ko muri ibyo byiciro byombi hazaba hatowe abajyanama bose hamwe 13 gusa kandi akarere kagomba kugira abajyanama 17, abandi bazava he?
Ku rwego rw'akarere, Ku wa 14/11/2026 Hazaba hatowe abagize komite nyobozi y'inama y'igihugu y'abafite ubumuga; Abagize Inama y'igihugu y'urubyiruko ndetse n'Inama y'igihugu y'abagore. Abantu batatu bazatorwa bayoboye izo nama nabo bazahita biyongera kuri bariya bajyanama 13 bahite baba 16.
Wakwibaza uti, undi umwe azava he ko babaye abajyanama 16 kandi hakenewe 17?
Umujyanama wa 17 yamaze gutorwa cyera ndetse yamaze no kurahirira izo nshingano. Perezida w'urugaga rw'abikorera(PSF) muri buri karere biba biteganyijwe ko ahita yinjira mu nama Njyanama y'akarere. Mu karere ka Huye, uwatowe ni BUTERA BAGABE Gervais.
Bariya bajyanama 17 bose nibamara kuboneka, Le 24/11/2026 Bazitoramo abagize Biro y'Inama Njyanama y'akarere, aribo Perezida; Visi perezida ndetse n'Umunyamabanga.
Le 24/11/2026, muri bariya Bajyanama 17 Hazanatorwamo Komite Nyobozi y'akarere igizwe na Meya; Visi Meya ushinzwe ubukungu ndetse ma Visi Meya ushinzwe imibereho y'abaturagege.
Ni bande bemerewe gutora bariya bajyanama 5 b'abagore bangana na 30% by'abagize inama njyanama y'akarere ka Huye?
Ingingo ya 08 y'Iteka rya Perezida n° 045/01 ryo ku wa 03/08/2026 ryerekeye amatora y’abayobozi b’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage igaragaza ko inteko ibatora iba igizwe na:
1.Abagize Inama njyanama z'imirenge igize akarere.
2.Abagize Komite Nyobozi y'Inama y'igihugu y'abagore ku rwego rw'imirenge igize akarere
3. Abagize Komite Nyobozi y'Inama y'igihugu y'abagore ku rwego rw'akarere.
Ni bande bemerewe gutora abajyanaka rusange 08 b'akarere ka Huye?
Ingingo ya 07y'Iteka rya Perezida n° 045/01 ryo ku wa 03/08/2026 ryerekeye amatora y’abayobozi b’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage igaragaza ko inteko ibatora iba igizwe n'aba bakurikira:
1.Abagize biro z'Inama njyanama z'utugari tugize akarere
2. Abagize Inama njyanama z'imirenge
3.Abagize Komite Nyobozi y'Inama y'igihugu y'abagore ku rwego rw'akarere
4. Abagize Komite Nyobozi y'Inama y'Igihu y'urubyiruko ku rwego rw'akarere
5. Abagize Komite Nyobozi y'Inama y'Igihugu y'abantu bafite ubumuga ku rwego rw'akarere.
6.Abagize Komite y'abikorera ku rwego rw'akarere.
Ni bande bemerewe gutora Komite Nyobozi y'akarere ka Huye?
Ingingo ya 09 y'Iteka rya Perezida n° 045/01 ryo ku wa 03/08/2026 ryerekeye amatora y’abayobozi b’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage igaragaza ko inteko itora Komite Nyobozi y'akarere igizwe n'aba bakurikira:
1. Abagize biro z'inama njyanama z'utugari twose tugize akarere.
2.Abagize inama njyanama z'imirenge igize akarere.
3.Abagize Inama njyanama y'akarere( ubwo ni bariya bazaba bamaze gutorwa)
4. Abagize Komite Nyobozi y'Inama y'igihugu y'abagore ku rwego rw'akarere
5. Abagize Komite Nyobozi y'Inama y'igihugu y'urubyiruko ku rwego rw'akarere
6.Abagize Komite Nyobozi y'Inama y'igihugu y'abantu bafite ubumuga ku rwego rw'akarere.
7. Abagize Komite y'abikorere(PSF) ku rwego rw'akarere.
Ubu abakandida bari gukora iki?
Bariya bakandida 54 ubu bari kwiyamamaza. Komisiyo y'igihugu y'amatora yatangaje ko bemerewe kwiyamamaza kuva le 07/11/2026 Kugeza Le 21/11/2026. Meberewe kwiyamamaza bakoresheje inyandiko zimanikwa n'ibindi bitanyuranye n'amategeko.
Aba bakandida kandi, bemerewe kwiyamamaza mu bitangazamakuru; Bemerewe kwiyamamaza hakoreshejwe imbugankoranyamabaga; Kumanika amafoto ahagenwe n'ubuyobozi bw'akarere n'umurenge ndetse ku munsi w'itora buri mu kandida azahabwa iminota itarenze itanu yo kwiyamamaza imbere y'inteko itora.
Dore urutonde rw'abakandida 54 bazatorwamo Meya w'akarere ka Huye n'abandi bajyanama:
ABAKANDIDA 24 BAZATORWAMO ABAJYANAMA 5 B'ABAGAORE BANGANA NA 30% BY'ABAZABA BAGIZE INAMA NJYANANA Y'AKARERE KA HUYE
- MUKAMUGEMA Florence
- NIRAGIRE Marie Rose
- UWAMAHORO Jean Marie Vianney
- MUKAMUNANA Leoncie
- UWINEZA Gloria
- UMUHOZA Chantal
- NIYONIZERA Claudine
- ZANINKA Florentine
- UWANYILIGIRA Marie Claudine
- UWANDINDA Magnifique

- KAYITESI Francine

- MUTAMULIZA Eularie

- USABASE Solange
- UWAMAHORO Chantal
- NIBAMUREKE Angelique
- TUYISHIME Isabelle

- MUKUNDIRICYO Ariane
- NKUZUMUREMYI Valentine
- GUMYUSABE Seraphine
- MUNEZERO Francine
- MUHAWENIMANA Christine
- MUKASEKURU Immaculée
- UWITIJE Clementine
- NIYONAGIRA Dative
URUTONDE RW'ABAKANDIDA 30 BAZATORWAMO ABAJYANA RUSANGE 8:
- HABINEZA Alexandre
- HAKIZIMANA Jean Pierre
- NSENGIMANA Jean Louis
- MBARUSHIMANA François Xavier
- UWIBAJIJE Olivier
- KALISA Ben Felix
- KAYISIRE Pauline

- MUHINYUZA Girumugisha Delitha
- NSHIMIYIMANA Vedaste

- NIZEYIMANA Alexis

- AKURE Carine
- MUGABO Gerard
- MUKESHIMANA Mediatrice
- NSHIMIYUMUREMYI Laurent

- BAKUNDUKIZE Redempta
- BAVAKURE Abel Jumbe
- HABIMANA Jean Pierre
- NYAMIHANA Camille

- NYABYENDA Emmanuel Christian
- BATENDA Olivier
- NKUSI Placide
- NSHIMIYIMANA Jean Claude
- TUYISHIME Isabelle
- KAGWESAGE Anne Marie

- UWAMAHORO Manzi Immaculee
- HATUNGIMANA Claude
- KAGAME Alfred
- KAYITSINGA Jean Marie Vianney
- BIKORIMANA Gerard

- HARIMANA Yves
Iyi nkuru irakomeza kongerwamo amakuru kugeza amatora arangiye, Niba hari umukandida ufitiye ifoto uri muri bariya, ukaba ubona tutayikoresheje kandi ikaba iriho imigabo n' imigabo ye, yitwoherereze kuri Whatsap ya PIN Rwanda 0799904210 nayo tuyongeremo kugira ngo dufatanye kumenyesha abaturage abazavamo abayobozi babo.





Ibitecyerezo (0)
Andika igitecyerezo cyawe hano hasi: