
Polisi ikorera mu ntara y’amajyepfo yahuguye abarema n’abakorera mu isoko rya kijyambere rya Rango riherereye mu karere ka Huye, ku buryo bwo kwirinda, gukumira no kurwanya inkongi z’umuriro.
Aya mahugurwa agamije kongerera ubumenyi abaturage kugira ngo babashe gufata ingamba zihuse igihe habaye inkongi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko kugira ubumenyi bwo gukumira no kurwanya inkongi y’umuriro, ari inshingano za buri wese.
Yagize ati: "kumenya kuzimya ingongi ni ubumenyi buri wese agomba kuba afite kugirango hakumirwe hanirindwe inkongi, yaba aho batuye ndetse n’aho banyura umunsi ku munsi.”
Umuhuzabikorwa wa Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyepfo, SP Halima Nyirimpuhwe, yasabye abaturage gukomeza kugira uruhare mu gukumira inkongi z’umuriro, ashimangira ko ari kimwe mu bibazo bishobora guteza igihombo gikomeye ndetse kigahitana ubuzima bw’abantu.
Yagize ati: " buri wese asabwa kugira uruhare rugaragara mu gukumira inkongi, niyo mpamvu muba mugomba kugira ubumenyi buhagije. Niyo mpamvu twateguye aya mahugurwa kugira ngo abahuguwe babashe guhangana n’ikibazo cy’inkongi ."
CIP A. Murwanashyaka, ukora mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya no gukumira inkongi z’umuriro no gutabara abari mu kaga, yigishije abitabiriye amoko y’inkongi, ibizitera, ingaruka zazo ndetse n’ingamba zo kuzikumira. Banahuguwe ku buryo bwo gukoresha kizimyamwoto n’ubundi buryo bw’ibanze bwo kuzimya umuriro.
Bamwe mu baturage bavuga kobishimiye aya mahugurwa dore ko ngo wanasangaga batazi gukoresha ibikoresho byifashishwa mu gukumira no kurwanya inkongi.
Getrude Mukama ni umwe mu bahuguwe, yavuze ko yungutse ubumenyi atarasanganwe ku bijyanye no gukumira inkongi.
Yagize ati: "jye nabonaga kizimyamwoto ariko ntazi kuyikoresha none ubu menye uburyo nzajya nyikoresha mu gihe habaye impanuka. Mbere ntabwo nari mfite ubumenyi buhagije, ndetse hari igihe wasangaga ibikoresho bihari ariko tutazi kubikoresha neza.’’
Polisi y’u Rwanda igaragaza ko iri kugenda yigisha abaturage hirya no hino hagamijwe gukumira ibibazo bitandukanye bishobora gutuma umuturage atamera neza bityo ubufatanye hagati y’abaturage n’izindi nzego bikaba aribyo bikenewe mu gukumira ibyaha.
Ibitecyerezo (0)
Andika igitecyerezo cyawe hano hasi: