
Abatuye mu murenge wa Ngoma w'akarere ka Huye batunguwe no gusanga umugabo uri mu Kigero cy’imyaka 61 y’amavuko wacungaga umutekano w’ iduka yapfuye yishwe n’abatahise bamenyekana.
Ubwo bwicanyi bwakozwe mu ijoro ryo ku wa 18 Nyakanga 2026. Abishe uwo mugabo bikekwa ko ari nabo basahuye iduka ricuruza ibintu bitandukanye yarariraga, Riherereye mu Mudugudu w'Urusisiro, akagari ka Matyazo, umurenge wa Ngoma W’akarere ka Huye.
Umuvugizi wa Polisi y'igihugu mu ntara y'Amajyepfo CIP Hassan Kamanzi yabwiye umunyamakuru dukesha iyi nkuru ko amakuru y' uriya mugabo bikekwa ko yishwe Polisi yayamenye yihutira kujyanayo na RIB bahita batangira iperereza.
Mu rwego rwo gukora iperereza, ubugenzacyaha bwohereje Umurambo wa Nyakwigendera mu bitaro CHUB ngo ukorerwe isuzuma.
PINRWANDA itunganya iyi nkuru, inzego z’umutekano zitandukanye ku bufatanye n’abaturage zari zikomeje gushakisha abagizi ba nabi bishe uwo mugabo ndetse n’amakuru y’ibyo bibye byose n’akaciro kabyo.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyepfo yihanganishije umuryango wa nyakwigendera ndetse aboneraho no kwibutsa abishora mu bikorwa bigayitse bihungabanya umutekano n'ituze ry'abaturage guhita babihagarika.
Ibitecyerezo (0)
Andika igitecyerezo cyawe hano hasi: