
Ubuyobozi bw’umurenge wa Rukoma w’akarere ka Kamonyi buremeza ko hatangiye iperereza ku bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko bazwi nk’abahebyi bishe mugenzi wabo bamutemye.
Kuri uyu wa 22 Nzeri 2026 nibwo bamwe mu baturage bo mu kagari ka Mwirute ko mu murenge wa Rukoma w’akarere ka kamonyi batabaje inzego z’ibanze bazimenyesha ko abahebyi barwaniye mu birombe by’amabuye y’agaciro bitemewe n’amategeko bakoresheje imipanga bagatema mugenzi wabo witwa NIYONGIRA Alias uri mu kigero cy’imyaka 23 bakamwica.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukoma Innocent Mandera yabwiye PIN Rwanda ko inzego z’ibanze zikimara kumenya iki kibazo, zahise zijyana n’iz’umutekano ku gikurikirana, iperereza ku bishe NIYONGIRA rihita ritangira.
Yagize ati: “ Mu ma saa munani, mu kagari ka Mwirute nibwo twagezweho n’amakuru y’uko abahebyi bapfuye ibyo bacukuye mu birombe bitemewe hanyuma baza gukoresha imihoro barwana , umwe aza gutema undi bimuviramo urupfu.”
Yongeyeho ati: “ Icyakurikiyeho, ari inzego z’ibanze n’izumutekano polisi twagiye aho ikibazo cyabaereye dufatanyije na RIB Koko dusanga afite umuhoro bamutemye wamuviriyemo urupfu. Inzego zibishinzwe ziracyakurikirana ababigizemo uruhare”.
Ubwo PIN Rwanda yavuganaga n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukoma yemezaga ko abatemye NIYONGIRA bahise batoroka bari bakirimo gushakishwa naho umurambo woherejwe ku bitaro bya Remera Rukoma.
Aha mu murenge wa Rukoma w’akarere ka Kamonyi ntabwo ari ubwa mbere abazwi nk’abahebyi barwanye bakoresheje imipanga bakica mugenzi wabo bapfa amabuye y’agaciro bacukura mu buryo bunyuranye n’amategeko kuko no ku wa 08 Gicurasi 2026 nabwo mu mudugudu wa Mubuga w’akagari ka Murehe nabwo abasore batemaniye mu birombe bitemewe bituma uwitwa BIKORIMANA Pascali apfa.
Iki kibazo cy’urugomo rw’abazwi nk’abahebyi kimaze imyaka myinshi mu bice bikorerwamo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, urutse kuba bicana hagati yabo ubwabo, hari n’ubwo bakomeretsa abandi baturage badacukura amabuye y’agaciro. Hari abaturage basaba ko leta ishaka uko ivugutira umuti ikibazo cy’uru rugomo rw’abakora bucukuzi butemewe.
Ibitecyerezo (0)
Andika igitecyerezo cyawe hano hasi: