
Ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi buremeza ko abantu icyenda bapfiriye mu mpanuka ya Mini bus n’ikamyo yabereye mu murenge wa Musambira, mu ma saa tatu kuri iki cyumweru.
Abaturage bo mu mdugudu wa Nyarutovu mu Kagari ka Karengera ko mu murenge wa Musambira bemeza ko babonye impanuka iba bavuga ko babonye imodoka y’ikamyo iva mu cyerekezo cy’ i Muhanga igana Kigali igenda ibyinabyina mu muhanda igonga Mini Bus yavaga mu cyerekezo cya Kigali , abantu bamwe barapfa abandi barakomereka.
Meya w’akarere ka Kamonyi Dr. NAHAYO Syliver yabwiye PINRWANDA ko nubwo hagikorwa iperereza ku cyateye impanuka, amakuru y’ibanze agaragaza ko umushoferi w’ikamyo ataringanije imodoka mu muhanda bigatuma igonga.
Meya avuga Mini Bus yari irimo abantu 21, icyenda muri bo barapfa abandi bose barakomereka. Kamyo yari irimo abantu babiri nabo bagiye kwa Muganga
Abakomeretse bari kuvurirwa mu bitaro bitandukanye naho abapfuye imirambo yoherejwe mu buruhukiro bw’ibitaro bitandukanye nabo.
Inkuru irambuye Mukanya…………………………………
Ibitecyerezo (0)
Andika igitecyerezo cyawe hano hasi: