
Inzego zitandukanye zikorera mu karere ka kayonza ziri gushakisha abantu batatu baheze mu kirombe cy’amabuye y’agaciro cya Rwinkwavu Mining Corporation Ltd nyuma y’uko batoboye ikidendezi cy’amazi akabafungiranamo.
Mu gitondo cya Taliki 10 Ukwakira 2026 nibwo amazi yasanze abacukuzi muri icyo kirombe kiri mu kagari ka Nkondo ko mu murenge wa Rwinkwavu wo mu karere ka Kayonza. Abo ayo mazi yafungiranyemo bataraboneka kugeza ubu ni Hakizimana Samuel uri mu kigero cy’imyaka 25 y’amavuko, Hafashimana Fabien w' imyaka 27, na Ntibayazi Pascal w' imyaka 23.
Rwagasana Emmanuel wemeza ko ari umukozi wa Rwinkwavu Mining Corporation Ltd avuga ko abakozi binjiye mu ndani ari icumi bari gucukura amabuye y’agaciro bagatobora icyobo gisanzwe kiretsemo amazi ahita abuzuraho, bamwe barasohoka abandi batatu babura uko basohoka
Yagize ati "Hari mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu ahagana sa tatu, nibwo binjiraga mu mwobo bagiye gucukura, baje rero gutobora ahasanzwe hari igisimu kirimo amazi, ayo mazi ahita abasanga mu mwobo arabuzurana, barindwi bavamo ari bazima, abandi batatu basigaramo, ubu nibo turi gushakisha."
Umunyamakuru PIN RWANDA Ikesha iyi nkuru yemeza ko Inzego z’umutekabo zitandukanye hamwe n’izibanze ziri gufatanya n’abacukuzi gushakisha abo bagabo baheze mu kirombe.
Umuyobozi w' agateganyo w' akarere ka Kayonza Hategekimana Fred aganirira n’itangazamakuru ahari kubera ibikorwa byo gushakisha abaheze mu kirombe yagize ati: "Natwe twabimenye muri iki gitondo, icyo twakoze ni ugutumizaho imashini ngo dukogote amazi, urabona ko turi kuyayobereza hariya, amazi namara gushiramo, biraba byoroshye ko baboneka.
Yongeyeho ati "Ubusanzwe aba bakozi bari bafite ubwishingizi, basanzwe bakora byemewe n' amategeko, igihari ni ugufatanya n' iyi company mu gufata mu mugongo imiryango y' ababuze ababo nk’uko amategeko abigena.
Amakuru PIN Rwanda yamenya ni uko icyo kidendezi cy’amazi abacukuzi batoboye akabasanga mu ndani bamwe bakabura uko bavamo ari kimwe mu byasizwe bidasibwe na kompanyi zahakoreye mbere ya Rwinkwavu Mining Corporation Ltd.
Uko bisanzwe, kompany zitegekwa na RMB kugira abakozi bagenzura imiteterere y’ubutaka bari gukoreraho ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse bagatahura ibishobora guteza impanuka cyangwa ibyago bakabikumira mbere. Kuba abakozi bakurikiye ifiro y’amabuye y’agaciro bakageza aho batobora ikidendezi cy’amazi ni uburangare bwa kompany yagakwiye kuba yabamenyesheje ko inzira bari gucukuramo irimo ikidendezi cy’amazi ndetse byanaba ngombwa ikaba yahita ihagarika kuhacukura ikabanza ikahashakira umutekano ariko ntibyigeze bikorwa.





Ibitecyerezo (0)
Andika igitecyerezo cyawe hano hasi: