
Ubuyobozi bw’umurenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza buremeza ko RIB yataye muri yombi Nsengiyumva Anicet uyoboraga umudugudu wa Mburabuturo wo mu Kagari ka Kinunga nyuma y'uko hari umuturage upfiriye mu cyobo cy' ubwiherero bwe agiye kumukuriramo telefone.
Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Ukwakira 2026 ahagana sa munani n' igice.
Amakuru dukesha bamwe mu batuye mu kagari ka Kinunga yemeza ko uriya muyobozi w' umudugudu wa Mburabuturo yataye telefone mu bwiherero bwari bumaze amezi atatu bukoreshwa, nyuma aza gutanga akazi ko kuyikuramo.
Umwe mu baturage yagize ati "Mudugudu yatayemo Telefone ahamagara uwayicukuye ngo barebe ko bayikuramo, uwayicukuye amanutse akubitwa na gaz ahita azamuka, hajyamo undi nawe ageze hagati biranga ahita azamuka, nyuma nibwo haje uwitwa Nzayisenga ahita amanukamo, kuzamuka biranga, apfiramo"
Umunyamabanga nshingwabikorwa w' umurenge wa Mukarange Murekezi Claude nawe yahamirije amakuru umunyamakuru pinrwanda.com Ikesha iyi nkuru agira ati: ”Umuyobozi w' umudugudu ari mu maboko ya RIB aracyakurikiranwa niba haba hari uruhare yaba yagize mu kohereza nyakwigendera mu bwiherero gukuramo telefone."
Nyakwigendera Nzayisenga yari umugabo ufite umugore n' abana babiri akaba yashyinguwe kuri iki cyumweru tariki 11 Ukwakira 2026.
Ibitecyerezo (0)
Andika igitecyerezo cyawe hano hasi: