Abantu 7 bapfuye bari mu kazi ko gucukuraga amabuye y'agaciro muri kompanyi yitwa CALLIANE Mines ikorera mu murenge wa Mageragere w'akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.
Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wa taliki 05 Ugushyingo 2026.

Bamwe mu bacukura muri iyo kompani babwiye pinrwanda.com ko bari mu ndani bari gucukura amabuye y'agaciro yo mu bwoko bwa Wolfram, babona amazi avumbutse aho bacukuraga, bavamo biruka ariko abandi 7 bibananira kuvamo.
Aba bavuga ko amazi yuzuye indani akanakora mu gisenge cyayo kuburyo umuriro w'amashanyarazi wendaga n'abo kubafatiramo.
Umunyamakuru wa pinrwanda.com yageze kuri iki kirombe cyapfiriyemo abantu. Mu gitondo cyo kuri uyu wa 06 Ugushyingo 2026 nibwo abanyuma bakuwemo.
Inzego z'umutekano zitandukanye zahageze zifatanya n'ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi gukura mu ndani imirambo ya bariya baturage bapfuye.


Umuyobozi nshingwabikorwa w'akarere ka Nyarugenge Ingangare Alexis aganira n'abaturage abihanganisha, yemeje ko abari bapfiriye mu ndani bose bamaze gukurwamo igisigaye ari ukwitegura kubashyingura.
Ku Ruhande rwa CALLIANE Mines, umuyamategeko w’iyi kompani Me Bernard NSANZIMANA yabwiye pinrwanda.com ko iyi kompanyi ifite ubwishingizi buzaha impozamarira imiryango ifite ababo bapfiriye muri iyi mpanuka.
Uyu munyamategeko yanavuze ko kompani ariyo iri bufashe imiryango yagize ibyago ikayiha ubushobozi bwo gushyingura.
Uretse ibivugwa n’abacukuzi borohereje ndetse n’umunyamategeko, ubuyobozi bwa CALLIANE Mines ntibwigeze bwemera kuvugisha itangazamakuru ngo burihe amakuru asobanura amakosa yabaye mu buryo bwa tekinike yatumye batobora isoko y’amazi ikica abantu barindwi.
Ku ruhande rw’inzego zikora ubugenzuzi mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, abakozi ba RMB bahageze bari bari gukurikirana iki kibazo.
Ikinyamakuru pinrwanda.com gifite amakuru y’izindi mpanuka ziheruka kuba zigahitana ubuzima bw’abatari bake zisa n’iyi yaguyemo abantu barindwi.
Izo mpanuka harimo iyabaye mu gitondo cya taliki 10 Ukwakira 2026 muri Rwinkwavu Mining Corporation Ltd ubwo amazi yasangaga abacukuzi mu kirombe kiri mu kagari ka Nkondo ko mu murenge wa Rwinkwavu wo mu karere ka Kayonza, .abantu batatu bapfiramo. Abakoraga ubucukuzi muri iki kirombe bavuze ko batoboye aho bacukuraga bagasanga batoboye ikidendezi cy’amazi kikabasanga mu ndani.

Indi mpanuka nk’iriya kandi yabaye muri koperative icukura amabuye y’agaciro mu Murenge wa Ruli w’akarere ka Gakenke yitwa KOMIKAGI mu mpere z’umwaka wa 2025 aho abacukuzi batoboye ikidendezi cy’amazi cyari kiri hejuru y’indani akabasangamo imbere agahita yica abantu barindwi.






Ibitecyerezo (0)
Andika igitecyerezo cyawe hano hasi: