Umusore w' 51 witwa Mahirane wo mu mudugudu w' Akazuba I, mu kagari ka Mareba, umurenge wa Nyarubuye mu karere ka Kirehe yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho kwica nyina Mukamusine Cyphorone w'imyaka 65 y'amavuko bapfa imitungo.
Uriya musore yari amaze imyaka 51 aba iwabo, ntabwo yigeze ashaka umugore. Amakuru y'uko yaba yishe nyina yatangiye kumenyekana mu gitondo cyo ku wa Kane tariki 29 Ukwakira 2026 atanzwe n'abana bajyaga ku ishuri bagasanga umurambo w' Umukecuru Mukamusine Cyphorone w' imyaka 65 aryamye mu cyobo acuritse yapfuye apfutse ku munwa.
Umwe mu baturage wageze aho nyakwigendera yari yapfiriye avuga ko yahageze mu gitondo asanga umurambo uryamye bigaragara ko ashobora kuba yanizwe akajugunywa mu cyobo.
Akomeza avuga ko Mahirane Leonard umuhungu wa nyakwigendera, ku mugoroba wabanje yari ari gusangira na nyine, ataha abwira abaturanyi ko igikoma bajyaga banywa batazongera kukinywa.
Imwe mu mpamvu abaturage bashingiraho bemeza ko ari umuhungu we wamwishe ni amakimbirane y' igihe kirekire bari bafitanye dore ko ngo Mahirane yahozaga nyina ku nkeke amusaba kuzungura, bikavugwa ko yajyaga avuga ko azanamwica.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w' umurenge wa Nyarubuye Adelte Hakizamungu yemeje iby' uru rupfu ndetse anemeza ko Mahirane n' abandi bakekwa bari gukurikiranwa n' inzego z' ubutabera.
Yagize ati" Umukecuru yasanzwe yapfuye ari mu cyobo aho bahoze bacukura itaka ryo gutunganya umuhanda, abakekwa kugira uruhare mu rupfu rwe barimo n' umuhungu we bari mu maboko ya RIB, ibindi ni ugutegereza ibizava mu iperereza, umurambo wa nyakwigendera uracyakorerwa isuzuma ngo harebwe icyamwishe."
Ingingo ya 107 y' itegeko riteganya ibyaha n' ibihano muri rusange isobanura ko uwo urukiko ruhamije icyaha cy'ubwicanyi giturutse ku bushake ahanishwa igifungo cya burundu.





Ibitecyerezo (0)
Andika igitecyerezo cyawe hano hasi: