Abantu batatu biciwe rimwe n’ikirombe cyabagwiriye ubwo bacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranye n’amategeko mu Kagari ka Nyamirama ko mu murenge wa Muhanga mu karere ka Muhanga.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhanga Musabwa Aimable yabwiye pinrwanda.com ko abapfuye bose ari ab’igitsinagabo ndetse cyari cyabagwiriye ari bane kuri uyu wa 29 Ukwakira 2026 umwe akavamo ari muzima.
Abapfuye ni Mukundiyukuri Evode uri mu kigero cy'imyaka 29 y'amavuko; Muzigabanga Oswald wa 41 na Musabyimana Jean wa 39.
Uyu muyobozi avuga ko aho bari bari gucukura ari mu ifasi ya kompanyi yitwa ETS MUNSAD ariko bo bahajya mu buryo bunyuranye n’amategeko.
Ibikorwa by’ubucukuzi bunyuranye n’amategeko bimaze iminsi bipfiramo abantu mu karere ka Muhanga, Uretse abo ibirombe bigwira bagapfa hari n’abakomerekeramo.
Mu nama ubuyobozi bw'akarere ka Muhanga buheruka kugirana na kompanies zicukura amabuye y'agaciro mu karere ka Muhanga bwavuze ko ari zo zikinga mu mutaka w'ibyangombwa zahawe zigatera inkunga ubu bucukuzi bunyuranye n'amategeko bityo busaba ko ababikora babicikaho.





Ibitecyerezo (0)
Andika igitecyerezo cyawe hano hasi: