Kimwe no mu tundi turere ,Mu karere ka Muhanga imyiteguro y'amatora y'abagize inama njyanama y'akarere irashyushye. Abakandida 37 nibo bari kwiyamamariza izo nshingano barimo 12 biyamamaje mu cyiciciro kizatorwamo abajyanama 5 b'abagore bangana na 30% by'abagize inama Njyanama y'akarere. Abiyamamaje muri iki cyiciro bazatorwa le 17/11/2026
Muri abo bakandida 37 bari kwiyamamaza mu karere ka Muhanga kandi harimo 25 Biyamamaje biciye mu cyiciro kizatorwamo abajyanama rusange 8 le 21/11/2026.
Wakwibaza uti ko muri ibyo byiciro byombi hazaba hatowe abajyanama bose hamwe 13 gusa kandi akarere kagomba kugira abajyanama 17, abandi bazava he?
Ku rwego rw'akarere, Ku wa 14/11/2026 Hazaba hatowe abagize komite nyobozi y'inama y'igihugu y'abafite ubumuga; Abagize Inama y'igihugu y'urubyiruko ndetse n'Inama y'igihugu y'abagore. Abantu batatu bazatorwa bayoboye izo nama nabo bazahita biyongera kuri bariya bajyanama 13 bahite baba 16.
Wakwibaza uti, undi umwe azava he ko babaye abajyanama 16 kandi hakenewe 17?
Umujyanama wa 17 yamaze gutorwa cyera ndetse yamaze no kurahira izo nshingano le 08/04/2026. Perezida w'urugaga rw'abikorera muri buri karere biba biteganyijwe ko ahita yinjira mu nama Njyanama y'akarere. Mu karere ka Muhanga uwatowe ni Nyirishema Félix .

Bariya bajyanama 17 bose nibamara kuboneka, Le 24/11/2026 Bazitoramo abagize Biro y'Inama Njyanama y'akarere, aribo Perezida; Visi perezida ndetse n'Umunyamabanga.
Le 24/11/2026, muri bariya Bajyanama 17 Hazatorwamo Komite Nyobozi y'akarere igizwe na Meya; Visi Meya ushinzwe ubukungu ndetse ma Visi Meya ushinzwe imibereho y'abaturagege.
Ni bande bemerewe gutora bariya bajyanama 5 b'abagore bangana na 30% by'abagize inama njyanama y'akarere ka Muhanga?
Ingingo ya 08 y'Iteka rya perezida ryo ku wa 03/08/2026 ryerekeye amatora y'abayobozi b'inzego z'imitegekere y'igihugu zegerejwe abaturage, igaragaza ko inteko ibatora iba igizwe na:
1.Abagize Inama njyanama z'imirenge igize akarere.
2.Abagize Komite Nyobozi y'Inama y'igihugu y'abagore ku rwego rw'imirenge igize akarere
3. Abagize Komite Nyobozi y'Inama y'igihugu y'abagore ku rwego rw'akarere.
Ni bande bemerewe gutora abajyanaka rusange 08 b'akarere ka Muhanga?
Ingingo ya 07 y'Iteka rya Pereizda ryo ku wa 03/08/2026 ryerekeye amatora y'abayobozi b'inzego z'imitegekere y'igihugu zegerejwe abaturage, igaragaza ko inteko ibatora iba igizwe n'aba bakurikira:
1.Abagize biro z'Inama njyanama z'utugari tugize akarere
2. Abagize Inama njyanama z'imirenge
3.Abagize Komite Nyobozi y'Inama y'igihugu y'abagore ku rwego rw'akarere
4. Abagize Komite Nyobozi y'Inama y'Igihu y'urubyiruko ku rwego rw'akarere
5. Abagize Komite Nyobozi y'Inama y'Igihugu y'abantu bafite ubumuga ku rwego rw'akarere.
6.Abagize Komite y'abikorera ku rwego rw'akarere.
Ni bande bemerewe gutora Komite Nyobozi y'akarere ka Muhanga?
Ingingo ya 09 y'Iteka rya Pereizda ryo ku wa 03/08/2026 ryerekeye amatora y'abayobozi b'inzego z'imitegekere y'igihugu zegerejwe abaturage, igaragaza ko inteko itora Komite Nyobozi y'akarere igizwe n'aba bakurikira:
1. Abagize biro z'inama njyanama z'utugari twose tugize akarere.
2.Abagize inama njyanama z'imirenge igize akarere.
3.Abagize Inama njyanama y'akarere( ubwo ni bariya bazaba bamaze gutorwa)
4. Abagize Komite Nyobozi y'Inama y'igihugu y'abagore ku rwego rw'akarere
5. Abagize Komite Nyobozi y'Inama y'igihugu y'urubyiruko ku rwego rw'akarere
6.Abagize Komite Nyobozi y'Inama y'igihugu y'abantu bafite ubumuga ku rwego rw'akarere.
7. Abagize Komite y'abikorere(PSF) ku rwego rw'akarere.
Ubu abakandida bari gukora iki?
Bariya bakandida 37 ubu bari kwiyamamaza. Komisiyo y'igihugu y'amatora yatangaje ko bemerewe kwiyamamaza kuva le 07/11/2026 Kugeza Le 21/11/2026. Meberewe kwiyamamaza bakoresheje inyandiko zimanikwa n'ibindi bitanyuranye n'amategeko.
Aba bakandida kandi, bemerewe kwiyamamaza mu bitangazamakuru; Bemerewe kwiyamamaza hakoreshejwe imbugankoranyamabaga; Kumanika amafoto ahagenwe n'ubuyobozi bw'akarere n'umurenge ndetse ku munsi w'itora buri mu kandida azahabwa iminota itarenze itanu yo kwiyamamaza imbere y'inteko itora.
Dore urutonde rw'abazavamo Meya w'akarere ka Muhanga n'abandi bajyanama:
ABAKANDIDA 12 BAZATORWAMO ABAJYANAMA 5 B'ABAGAORE BANGANA NA 30% BY'ABAZABA BAGIZE INAMA NJYANANA Y'AKARERE KA MUHANGA :
- INGABIRE Marie Solange

- BYUKUSENGE Marie Josée
- TUYISENGE Alice
- MUHAYIMANA Chantal

- MUKARUKUNDO Clotilde

- MUKAMUTARI Monique
- UMUGWANEZA Kamanzi Solange

- MULINDAHABI Charline

- KAYITESI Claudette

- KABASINDI Tharcie

- MUKASEKURU Marcelline
- NIRERE Yvette Aline

URUTONDE RW'ABANTU 25 BAZATORWAMO ABAJYANA RUSANGE 8:
- HABIMANA Félix
- GAKWAVU Abraham

- KAYIJUKA Jean Marie Vianney
- MUKABATESI Jeanne d'Arc

- MUVARA Valens
- BIZIMANA Eric

- MUGABO Gilbert

- NSHIMIYIMANA Gilbert

- NUMUGABO Jean Bosco
- BARAYAVUGA Jean Paul

- TUGIRIMANA Didier Cedric

- USENGIMANA Emmanuel

- HABIMANA David Francois
- MUHORAKEYE Marie Cécile
- DUKUZUMUREMYI Jacques
- RUDASINGWA Jean Bosco

- BIMENYIMANA Andre
- NYIRAMAJYAMBERE Scholastique

- HATEGEKIMANA Patience
- NYIRABARIGIRA Jeanne Djanat

- IHORAHABONA Remy
- NTAKIRUTIMANA Deus
- NIYONSHUTI Gerard
- NTAGWABIRA Vedaste
- NKUNDISANO Jean Pierre

Iyi nkuru irakomeza kongerwamo amakuru kugeza amatora arangiye, Niba hari umukandida ufitiye ifoto uri muri bariya, ukaba ubona tutayikoresheje kandi ikabna iriho n' imigabo ye, yitwoherereza kuri Whatsap ya PIN Rwanda 0799904210, nayo tuyongeremo kugira ngo dufatanye kumenyesha abaturage abazavamo abayobozi babo.





Ibitecyerezo (0)
Andika igitecyerezo cyawe hano hasi: