PIN RWANDA
Loading Content...
Loading Content...

Mu bikorwa bikomeye byo kurwanya ubucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo ku bufatanye n’izindi nzego ndetse n’abaturage, yafashe abantu icyenda bamwe inabasangana amabuye y’agaciro ahenze.
Polisi yatangaje ko bamwe yabafatanye toni imwe n’ibiro 123 by’amabuye y’agaciro avanze ya coltan na gasegereti, mu gikorwa cyabaye mu ijoro ryo ku wa 25 Gicurasi 2026, mu Karere ka Muhanga.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko muri aba bantu harimo n’abakekwaho gushora urubyiruko mu bikorwa by’ubucukuzi bunyuranyije n’amategeko.
Yagize ati: “Bafatanwe amabuye y’agaciro angana na toni imwe n’ibiro 123 bya coltan na gasegereti bivanze, naho abandi bane bari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe.”
Polisi yashimye uruhare rw’abaturage mu gutanga amakuru yihuse yafashije mu ifatwa ry’aba bantu ndetse no kugaruza ayo mabuye y’agaciro, ivuga ko ubufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano bukomeje kugira uruhare rukomeye mu gukumira ibyaha.
CIP Hassan Kamanzi yavuze ko abaturage bagenda basobanukirwa neza ko umutekano ari inshingano za buri wese, bityo ugize amakenga ku bikorwa bihungabanya umutekano akwiye guhita abitangira amakuru.
Umwe mubakorera ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro bwemewe muri biriya bice bya Kabacuzi utashatse ko imyirondore ye itangazwa yatubwiye ko abafashwe bashobora kuba banakorana n'ababangamira kompanyi zihakorera.
Adusobanurira iby'agaciro k'amabuye y'agaciro, yavuze ko Toni n'ibiro birenga 100 by'imvange ya koruta na Gasegereti itaburamo ibiro 480 bya Coltan ifite agaciro k'arenga Miliyoni 80 ndetse na gasegereti isigaye ikaba itaburamo miliyoni 28Frw bityo akabona amabuye bafatanwe niba atarimo imyanda myinshi kuko abantu bamwe bajya bitiranya amabuye n'imyanda, yagura arenga miliyoni 100Frw
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abafashwe hamwe n’ibyo bafatanwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kiyumba mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane inkomoko y’ayo mabuye n’ababa babiri inyuma y’ibi bikorwa bitemewe.
Itegeko rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri niryo risobanura ko umuntu wese ucukura amabuye y’agaciro ku giti cye nta rushushya, iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafanga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 25 ariko atenze miliyoni 50 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Riteganya kandi ibihano biremereye ku bayatunga abayacuruza nta ruhushya cyangwa yacukuwe mu buryo bunyuranye n’amategeko.
Ibitecyerezo (0)
Andika igitecyerezo cyawe hano hasi: