Hagenayezu Jerome wo mu karere ka Muhanga mu murenge wa Muhanga waherukaga kumvikana mu majwi asaba Twagirimana Said umukoresha mu bucukuzi butemewe kumwica, ubu ari kuvuga ko abaje kumwica yabacitse ahubwo bakica mukuru we witwa Niyomufasha Stephan
Mu majwi yagiye hanze y'ikiganiro kuri Telefoni cyabaye hagati ya Jerome n'umugabo witwa Said Twagirimana ukoresha ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe n'amategeko ahazwi nka Mushubati mu karere ka Muhanga ndetse n'ahazwi nka Nyabyiyoni muri AFRICOM n'ahandi, abo bagabo bombi baba bashwanira inyungu bakura mu bucukuzi butemewe n'amategeko kugeza ubwo Jerome yisabira kwicwa.
Jerome aba arimo kubwira umukoresha we ko amafaranga yo gukoresha abakozi bacukura amabuye y'agaciro yamushiranye bityo ashaka andi ariko Said akumvikana ababajwe n'uko yahaye amafatanga ba gapita bamuhagarariye ku musozi wa Mushubati ariko bakanyuzamo bakamwiba amabuye y'agaciro bakajya kuyagurisha ku bandi baforoderi.
Jerome abwira Said ko impamvu amabuye bayagurishije ahandi byatewe n'uko we yabaguriraga ku mafaranga macye ari yo ibihumbi 220Frw ku kiro cya Koruta mugihe abandi baforoderi bakigura ibihumbi 270Frw.
Muri abo Said avuga yashoreye mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe bakamwambura barimo Jerome na Bakuru be babiri.
Muri icyo kiganiro Said yumvikana avuga ko yarenze uruhombere kuburyo amamiliyoni bamwambuye ayafata nk'udufaranga akorera mu minoto micye ndetse icyo akeneye mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro ari icyubahiro, atagikeneyemo amafaranga.
Mu gukomeza gushwana, Jerome yibutsa Said ko batangiye gucukurana amabuye y'agaciro mu buryo butemewe kuva cyera bakiri abakene kugeza ubu Said abaye umumiliyoneri ndetse asaba Said kumubabarira bagakomeza gukorana.
Said nawe yibutsa Jerome ko nawe yamuhaye amafaranga arenga Miliyoni ngo acukuze Koruta amuzanire ayigure ariko aho kuyimuzanira akayugurisha ahandi, amafaranga akuyemo akayagura inzugi zo gukinga inzu ndetse amubwira ko iyo nzu hari ubwo atayibamo agira ati: " Ariko nshuti yange Wari waboma umuntu wubatse inzu ariko ntazanayibemo.
Jerome mu kumva ibyo ahita arakara agasaba Said kumwica agira ati: " Ngaho nyica"
Ikiganiro kirarangira Jerome ananiwe kumvikana na Said ku byo gukomeza gukora mu bucukuzi butemewe.
Nyuma y'icyo kiganiro Jerome yasabiyemo Said Kumwica ubu noneho aravuga ko Said yohereje abantu bagera ku 10 kumwica bakamusanga aho yari ayoboye abari gukanyaga umucanga w'amabuye y'agaciro akabacika ahubwo bakica mukuru we witwa Niyomufasha Etienne ku wa 21 Ukwakira 2026.
Jerome yagize at: " uwo mukire witwa Said iyo wanze kumukorera ubwo ni ukugufungisha cyangwa akakwica"
Uku gusubiranamo mu bakora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu buryo bunyuranye n'amategeko guteje ikibazo gikomeye. Abaturage bavuga ko byatumye Said yahise ashinga itsinda rigizwe n'abantu badasanzwe bazi bajya bagaragara ku musozi birukankana abandi n'imihoro bikavugwa ko ari itsinda ryashinzwe na Said rishinzwe kumufatira abamwibye amabuye muri ibyo birombe bitemewe.
Ku Ruhande rwa Said avuga ko bamubeshyera ahubwo abamushinja ubwicanyi ari abanzi b'amahoro.
Yagize ati: " Bariya bantu mwaganiriye ni abanzi b'amahoro"
pinrwanda.com twabajije umuvuguzi wa Polisi mu Ntara y'amajyepfo CIP Hassan Kamanzi amakuru kuri iki kibazo ariko ntiyagira icyo abitangazaho mu gihe kirenga iminsi 5.
Ku ruhande rw'inzego z'ibanze, umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Muhanga Musabwa Emable yavuze ko ikibazo cy'uriya muntu wishwe cyemenyekanye ariko abagakwiye gutanga amakuru barimo bariya bavandwe be banze kujya kuyatanga dore ko banasanzwe bashakishwa nk'abakora inikorwa bitemewe.
Musabwa Aimbale avuga ko Nawe yumvise Said bamushyira mu majwi ko ariwe wohereje abishe uriya muntu ariko abagakwiye kujya kuri RIB gutanga ayo makuru ari abari bari kumwe nawe
Uriya Mugabo witwa Said bashinja kurema umutwe w'abagizi ba Nabi, Hari amakuru pinrwanda.com ikura mu bakora kompanyi zemewe n'amategeko bahamya ko yabarizwaga mu itsinda bahimbye Wrong Turn ryakoraga urugomo mu karere ka Muhanga.
Gukurikirana ikibazo kivugwamo Siad hari ababona ko byatuma nawe ubwe arindirwa umutekano kuko hari abo akoresha mu bucukuzi butemewe nabo bajya bavugwaho kumutega bashaka kumugirira nabi bamushinja kubafungisha kandi ariwe wabatoje kwiba amabuye.
Kimwe mu bituma ubucukuzi butemewe n'amategeko budahagarara ndetse bukabamo urugomo ni uko usanga abakora mu nzego zagakwiye kuba zirikora barikora igice cyangwa se bagakora iperereza rigamije gutanga raporo gusa ntibagera ku muzi w'ibibazo nyirizina.
Umva Ikiganiro Jerome yagiranye na Saidi
https://www.youtube.com/embed/tj6ugAs1A3Q?showinfo=0




Ibitecyerezo (0)
Andika igitecyerezo cyawe hano hasi: