
Muhanga: Umunyerondo agiye gutabara baramwica
Umunyerondo w’umwuga wo mu ka Karere ka Muhanga mu murenge wa Nyarusange yagiye gutabara abantu bari bari gushyamirana bimuviramo gupfa.
Mu gitondo cya taliki ya 25 Nyakanga 2026, Bamwe mu batuye muri ibi bice bavuga ko batunguwe no gusanga uwo munyerondo ari Habyarimana Alex w'imyaka 35 wari usanzwe ari umunyerondo mu kagari ka Kanyinya, mu mudugudu wa Nyabugwiza aryamye munsi y'urutare ahazwi Nko ku kariba yapfuye, bagacyeka ko Yaba yishwe.
Abo baturage bavuga ko mu ijoro rya taliki 24 Nyakanga 2026 mu isantere ya Nyabugwiza havutse imvururu zari ziturutse ku mugenzi wari wanze kwishyura umumotari wari umutwaye, abanyerondo n'ubuyobozi bw’akagari baje bahita bamutegeka kwishyura, bananzura ko bajya bamujyana mu kagari bageze ku kariba ngo abo mu muryango wuwo mugenzi bahise bataka abanyerondo barabakubita ndetse banabatera amabuye ibyatumye buri wese yirukanka ukwe baratahana.
Abaturage bakomeza bavuga ko nyuma nibwo bongeye guhura bashaka Alex baramubura, maze batungurwa no kumusanga yapfuye, ingofero ye iri ahantu mu bihuru munsi yibuye, ndetse amapantaro abiri yari yambaye nyamuvuyemo bigaragara ko bari bamukurubanze hasi.
Aya makuru yemejwe na Dusabimana Theleaphore, umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Muhanga ibi byabareyemo, ndetse avuga ko mugihe iperereza ku cyateye uru rupfu rigikomeje hari bamwe bamaze gutabwa muri yombi.
Ibitecyerezo (0)
Andika igitecyerezo cyawe hano hasi: