Ku mugoroba wo ku wa 31 Ukwakira 2026, Abasore babiri bo mu murenge wa Kabacuzi, mu karere ka Muhanga bagiye intego yo koga mu kizenga cya Millennium Mining Company Ltd, umwe bimuviramo urupfu nk'uko ubuyobozi bw'uwo murenge bwabitangaje.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w' umurenge wa Kabacuzi Dusabimana Telesphore yabwiye pinrwanda.com ko kugira ngo ariya makuru amenyekane hari umwana w'umukobwa wari urikumwe n'abo basore bajya intego abonye umwe agiye mu kizenga ntagaruke ahita ajya kubibwira ubuyobozi.
Uwo mwana ngo yavuze ko Taliki ya 31 Ukwakira 2026 Niyibizi Diogene yari ari kumwe n'undi witwa Ndayishimiye Emmanuel iruhande rw'ikidendezi cy'amazi cya MMCO, bajya impaka Diogene avuga ngo azi koga naho Emmanuel akamubwira ati: "ntabwo ubizi". Mu gukomeza kujya impaka, Emmanuel yategeye 3000Frw Diogene ko najya muri icyo kizenga akavamo ari buyamuhe.
Diogene byaje kurangira asimbukiye mu kizenga cy'amazi ngo yoge ariko agezemo kuvamo biramunanira birangira apfuye. Emmanuel mu kubibona uko yahise yiruka maze uriya mwana ahita ajya kubwira ubuyobozi ibibaye.
Umuyobizi w'umurenge wa Kabacizi akomeza avuga ko ubuyubozi bwahageze bugatira ibikoresho izindi kompanyi zikorera hariya zikabatiza imashini zivoma amazi bubona gukuramo umurambo wa Diogene.
Uriya Muyobozi yakomeje abwira pinrwanda.com ko kiriya kizenga cyapfiriyemo umuntu ari icya kompanyi yitwa Millennium Mining Company Ltd(MMCO) nubwo nta muntu ukirinda bwahasanze.
Yagize ati: "Tuzi ko ari muri Concession ya MMCO, nta nta musekirite wari uhari kuko iyo aba ahari aba yababujije"
Iyi kompanyi icukura amabuye y'agaciro yitwa MMCO iri muzo RMB iheruka kwambura uruhushya rwo gucukura amabuye y'agaciro. Ubu iri mu gihe ihabwa n'itegeko cy'imisni 90 yo kuba yamaze gusubiranya aho yakoreraga no gukuraho inyubako n'ibindi bikoresho byayo.
Mu nama iheruka guhuza abayobozi b'akarere ka Muhanga n'abakora muri Mine na Kariyeri, umuyobizi wa RIB muri aka karere yari yabibukije ko bakwiye gukaza umutekano w'ibizenga by'amazi bifashisha muri mine ndetse bakabizitira mu rwego rwo gukumira ababigwamo.





Ibitecyerezo (0)
Andika igitecyerezo cyawe hano hasi: