Ubuyobozi bw'unurenge wa Muhanga wo mu karere ka Muhanga bwabwiye pinrwanda.com ko hari umusore uri mu kigero cy'imyaka 22 y'amavuko wafashwe akemera ko ari we wishe nyirakuru w'imyaka 86 amuciye umutwe, mu rukerera rwa taliki 08 Ugushyingo 2026.
Uwo musore yitwa Iradukunda Emmanuel naho Nyirakuru yitwa Nakabonye Anastasia. Bombi bari batuye mu Mudugudu wa Cyurutare, mu Kagari ka Nyamirama ko mu murenge wa Muhanga.
Abaturanyi babo babwiye pinrwanda.com ko uriya musore bakimenya ko yishe nyirakuru bagiye kureba bagasanga umurambo nta mutwe uriho nyuma bakajya kuwushakisha aho yagiye kuwuhisha ku gasozi bakawubona.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Muhanga Musabwa Aimable yabwiye pinrwanda.com ko uriya musore yari afitanye amakimbirana na nyirakuru ndetse baherukaga kuregana mu mudugudu batuyemo.
Uriya Mukecuru ngo yashinjaga umwuzukuru we kumwononera ishyamba ashaka kuritwikamo amakara ku gahato.
Kugeza ubu, inzego zitandukanye zaba iz'ibanze n'izumutekano byumwihariko RIB, zageze ahabereye ubu bwicanyi ziri gukora iperereza ndetse uriya musore zamaze kumufata.
PIN Rwanda irakomeza ibakurikiranire amakuru kuri iki kibazo iyabagezeho,..






Ibitecyerezo (0)
Andika igitecyerezo cyawe hano hasi: