
Umugabo witwa Tuyishimire Portegene uri mu kigero cy’imyaka 33 y’amavuko yapfiriye mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bitemewe n’amategeko yari ari gukoranamo n’abandi ahazwi nka Ruhorero mu murenge wa Muhanga w’akarere ka Muhanga.
Pinrwanda.com ihagera kuri uyu wa 08 Ukwakira 2026 Yahasanze umurambo w’uwo mugabo uri mu ishyamba riri ruguru y’aho yacukuraga amabuye y’agaciro ndetse Hari inzego z’umutekano zitandukanye ziri gukora iperereza ku rupfu rwe nyuma umurambo we ziwohereza ku bitaro.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhanga Musabwa Aimable avuga ko uriya mugabo wapfuye akomoka mu karere ka Muhanga, mu murenge wa Nyarusange ,mu kagari ka Rusovu mu mudugudu wa Mututu ndetse n’abo bari bari kumwe bikekwa ko ariho bakomoka.
Yagize ati: “Binjiyemo batangiye gucukura , hari ibibuye byari Bihari, ibyo bibuye rerero birahubuka biramugwira ahita apfa”
Uyu mugabo apfiriye mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranye n’amategeko nyuma y’abandi bagabo batari bake bapfiriye muri ibi bikorwa barimo na ABIZEYIMANA Aphorodis uheruka gupfira mu kirombe kiri mu kagari ka Ruhango ko mu murenge wa Rongi w’akarere ka Muhanga ubwo yari yajyanyemo n’abandi Taliki 30 Nzeri 2026.
Ibitecyerezo (0)
Andika igitecyerezo cyawe hano hasi: