Ahagana saa tanu kuri uyu wa gatatu tariki 11 Ugushyingo 2026 nibwo icumbi ry' abanyeshuri b' abahungu biga kuri Musamvu Technical Secondary School ryibasiwe n' inkongi y' umuriro rirashya rirakongoka n' ibyari birimo byose.
Bamwe mu banyeshuri biga kuri iri shuri riherereye mu murenge wa Kibungo, mu karere ka Ngoma, bavuga ko ubwo bari bavuye mu kiruhuko cya saa ine z'igitondo basubiye mu ishuri,babona umuriro utangiye kwaka mu icumbi ryabo .
Aba banyeshuri bavuga batangira gutabaza ubuyobozi bw' ikigo, nabwo butabaza inzego zitandukanye z' ubuyobozi zirimo Polisi ihita iza kuzimya inkongi.
Rukundo Jean Damascene umuyobozi w' Ishuri Musamvu Technical secondary School avuga ko inkongi yatewe n' amakosa y' umuntu wari uri gusudira bikarangira biteje inkongi.
Yagize ati "Hari umuntu wari ufite ikiraka cyo gusudira idirishya ryo ku macumbi y' abanyeshuri, ubwo yari mu kazi ke nibwo twagiye kubona, umuriro utangiye kwaka. Twihutiye kwirwanaho tuzimya dukoreshe1je kizimyamoto zacu, ariko ntibyakunda kugeza ubwo Polisi ije kudutabara icyakora igasanga ibyinshi byangiritse."
Umuyobozi w' agateganyo w' akarere ka Ngoma Ingabire Benoit yavuze ko hatangiye ubufatanye kugira ngo abanyeshuri babone aho bacumbikirwa anavuga ko hakiri gukorwa iperereza.
Yagize ati "Twatangiye gukorana n' inzego zitandukanye nka minisiteri y' ubutabazi, Croix-Rouge n' abandi dufatanye mu kwita ku muturage, turi kubikoraho kugira ngo abanyeshuri babone aho barara, ariko banabashe kugobokwa bitabangamiye amasomo yabo.
Akomeza agira ati "kugeza ubu icyateye impanuka ntitwacyemeza ubu, niyo mpamvu hatangiye iperereza, turaza kubamenyesha ikivamo."
Ibyangirikiye muri iyi nkongi harimo ibitanda by' abanyeshuri birenga 70 na matera zirenga 150, n' ibindi bikoresho bitandukanye byari mu bikapu na mari z' abanyeshuri.









Ibitecyerezo (0)
Andika igitecyerezo cyawe hano hasi: