
Ikirombe cy’amabuye y’agaciro kiri mu murenge wa Nyange w’akarere ka Ngororero cyagwiriye Umusore uri mu kigero cy’imyaka 24 y’amavuko wari urimo aragicukuranamo n’abandi amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranye n’amategeko, ahita apfa abandi bavamo barahunga.
Abahaye amakuru PINRwanda bavuga ko iyi mpanuka bayimenye mu gitondo cyo ku wa 4 Kanama 2026, nyuma y’uko abaturage benshi bari bari gucukura amabuye y’agaciro mu kirombe kiri mu mudugudu wa Rwasankuba wo mu kagari ka Bambiro ko mu murenge wa Nyange, igice cy’ubutaka kirabagwira umwe arapfa.
Abaturage bane twaganiriye bavuga ko bumvise abantu batabaza bavuga ko hari umuntu ugwiriwe n’ikirombe, bahita bihutira gutabara, icyakora bagezeyo basanze umurambo urambitse hejuru y’itaka, mu gihe abakoranaga nawe bahise bahunga.
Mukeshimana Olive yagize ati: “Nari ndi mu murima ndimo guhinga numva abantu batabaza bavuga ko umuntu agwiriwe n’ikirombe,nahise nirukankana n’abandi tugeze kubirombe dusanga umurambo uryamye hejuru y’itaka,nyuma abaturage bahise bahamagara inzego z’umutekano ziraza zimukuraho.”
Iki kirombe cyabereyemo impanuka kiri hafi y’umugezi wa Nyabarongo, ibituma amazi yinjiramo ari menshi bikongera ibyago by’impanuka. Bamwe mu baje gutabara uwapfiriyimo barasaba ko ubuyobozi bufata ingamba zituma abahacukura babihagarika.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe, yemeje ko ubuyobozi nabwo bwamenye iyi mpanuka. Yagize ati : “Iyo mpanuka twayimenye kandi abayobozi batandukanye bahise batabara, andi makuru arambuye turayamenya nyuma y’iperereza ririmo gukorwa n’inzego zibishinzwe.”
Amakuru abaturage batanze agaragaza ko igisimu cyagwiriye umuntu cyari cyamaze kuzura amazi, bikekwa ko byoroheje ubutaka bukamugwira. Abamuzi bavuga ko yari akiri umusore uri mu kigero cy’imyaka 24, nubwo amazina ye atari yamenyekanye.
Mu gihe iyi nkuru yakorwaga, umurambo wa nyakwigendera wari wajyanywe ku bitaro kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere yo gushyikirizwa umuryango we.
Ibitecyerezo (0)
Andika igitecyerezo cyawe hano hasi: