
Abaturage bane bo mu karere ka Ngororero bapfiriye mu kirombe cy’amabuye y’agaciro bacukuragamo mu buryo bunyuranye n'amategeko ku wa 26 Kamena 2026.
Iyo mpanuka yo mu kirombe cy’amabuye y’agaciro yabereye mu mudugudu wa Kavumu wo mu kagari ka Bijyojyo ko mu murenge wa Ndaro w’akarere ka Ngororero , cyagwiriye abantu barindwi bane muri bo bahita bapfa abandi batatu barakomereka.
Umunyamabanga Nshingwabimorwa w’umurenge wa Ndaro Rutagisha Aimable yabwiye PIN RWANDA Ko bariya bapfuye bari bagiye gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko mu birombe bya STROFINARE. Iyi kompanyi isanzwe ifite icyangombwa cyo gukora ubushakashatsi ibangamiwe n'abo bakora ibitemewe.
Abapfuye bamaze gushyingurwa ariko imiryango ya bamwe muri bo ikomeje gusaba ko yakorerwa ubuvugizi hakamenyekana uwabakoreshaga akabibazwa
Ibitecyerezo (0)
Andika igitecyerezo cyawe hano hasi: