
Abantu batatu bo mu muryango umwe bo mu karere ka ngororero mu murenge wa Ndaro bapfiriye mu kirombe bari barimo gucukuranamo n’abandi amabuye y’agaciro nta ruhushya.
Abapfuye ni MUNYEMANA Potien w’imyaka 32 y’amavuko, se witwa BANYERETSUBWABO Jean Claude w’imyaka 62 n’umukwe we witwa NIKOBAHOZE Theoneste w’imyaka 47 y’amavuko.
Urupfu rwabo rwamenyekanye ku 14 Kanama 2026 aho bafunguye ikirombe cy’amabuye y’agaciro cyari kimaze imyaka nk’ine gifunzwe binjiramo batangira gushakamo amabuye y'agaciro nyuma babura umwuka mwiza bahume bapfiramo nk'uko ubuyobozi bw'umurenge wa Ndaro bubivuga.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ndaro Rutagisha Aimable, yatangarije PIN Rwanda ko inzego zibanze zikimenya ko hari abantu baburiye umwuka mu kirombe zahise zitabaza ishami rya Polisi rikora ubutabazi rya Fire and Rescue Brigade (FRB) riba ariyo rikura abo bantu mu kirombe bapfiriyemo kiri mu karere ka Ngororero, mu murenge wa Ndaro, mu kagari ka Kabageshi mu mudugudu wa Masoro.
Yagize ati: “Hafashwe umwanzuro ko imirambo ya ba nyakwigendera ijyanwa ku bitaro bya Muhororo gukorerwa Autopsy.”
Impfu z’abo bantu batatu ni zimwe mu ngaruka mbi zo gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranye n’amategeko. Ubuyobozi bw’umurenge wa Ndaro burasaba abaturage ko ibi byabaye bibabera isomo bakima amatwi ababashora mu birombe bitemewe.
Kuva ku wa 26 Kamana 2026 kugeza ku wa 14 Kanama, Abaturage umunani bo mu murenge wa Ndaro w’akarere ka Ngororero bari bamaze gupfira mu birombe by’amabuye y’agaciro bacukuramo nta ruhushya. Iyo Gitifu w’umurenge wa Ndaro Asobanura uburemere w’iki kibazo, anagaruka ku mazina y’abashoramari bakomeye batera inkunga ubwo bucukuzi butemewe bupfiramo abaturage ndetse akavuga ko yabimenyesheje inzego zimukuriye ngo zibakurikirane ariko abo bashoramari bo bagahakana ko aribo babushoramo abaturage.
Ibitecyerezo (0)
Andika igitecyerezo cyawe hano hasi: