
Bamwe mu baturage bo mu karere Ka Nyanza bishe umugabo bakekaho kwiba umukecuru ihene esheshatu, RIB irabafunga.
Mu ijoro ryo ku wa 15 Kanama 2026, abantu batahise bamenyekana nibwo bibye ihene esheshatu z'umukecuru w'imyaka 83 utuye mu kagari ka Gati ko mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza , umushumba wazo babana atabaza abaturage, bahageze basanga abibye ihene bagiye, bari mu nzira bagenda babona umugabo witwa Musonera Abraham w'imyaka 56 y'amavuko bamwe baramukubuta bamusaba kwemera ko ari mu bibye izo hene bimubiramo urupfu.
Amakuru avuga ko inzego zitandukanye zagiye ahari umurambo ku muhanda ziwusangana ibikomere bigaragaza ko yishwe.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y'Amajyepfo CIP Kamanzi Hassan yavuze ko ayo makuru Inzego z'umutekano zikiyamenya zihutiye kujyayo zikora iperereza zifunga abantu bane bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa rw'uwo mugabo.
Abo Inzego z'umutekano zafashe, zabafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muyira , mu karere ka Nyanza.
Umurambo w'uwo mugabo wo RIB yawohereje ku bitaro bya Nyanza gukorerwa isuzuma.
Polisi ihereye Kuri iki kibaso tongue gusaba abaturage kwirinda ibyaha muri rusange.
Ibitecyerezo (0)
Andika igitecyerezo cyawe hano hasi: