PIN RWANDA
Loading Content...
Loading Content...

Bamwe mu bagore n’abakobwa bo mu karere ka Nyanza bemeza ko bigizwemo uruhare na Havilla Mines Ltd bamaze gutinyuka akazi ko mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bahoze batinya.
Havilla Mines Ltd, kompanyi icukura amabuye y’agaciro mu murenge wa Nyagisozi w’akarere ka Nyanza imirimo yayo iyikorere mu ibice bitandukanye birimo aho icukura amabuye y’agaciro; uruganda ruyayungurura mu bitaka ndetse n’ibindi bice birimo n’ibiro. Mu gice cy’uruganda gusa ikoreshamo abakozi 80 barimo 60 b’igitsinagore na 20 b’igitsinagabo.
Bamwe mubo PINRWANDA yasanze mu bikorwa by’ucukuzi bw’amabuye y’agaciro buteye imbere muri Havilla bavuga ko uretse i Nyanza n’ahandi hari ibirombe, ibibazo byari bibangamiye abagore byatatumaga batisanga mu kazi ko mu mabuye y'agaciro ku ruhande rw'aho bakora yabaye amateka birimo:
1.Abakoresha bamwe bari barishyizemo ko akazi ko mu birombe gasaba imbaraga nyinshi zigira abagabo gusa bigatuma baheza ab’igitsinagore.
2. Abakobwa n'abagore nabo hari aho bihezaga bitewe n'abababeshyaga ko uhawemo akazi ahita abi indaya yanze akunze.
3. Impanuka zo mu birombe nyinshi zzicaga abantu abandi zikabakomeretsa bigatuma abafite umutima woroshye batinya akazi.
4. Bimwe mu birombe nta byumba abagore bifashisha mu gihe cy’imihango byagiraga.
https://www.youtube.com/embed/qPPYbcR4rR8?showinfo=0
Kompanyi yitwa Havilla Mines Ltd mbere yo guha abagore akazi yo yabanje kubereka ko ibyinshi bumvise ari ibinyoma abagore bashoboye kimwe nk'abagabo ndetse mu birombe hadakorerwa uburaya.
DUSABIMANA Joseline umwe mu bakobwa bakora muri Havilla uri mu kigero cy’imyaka 21 avuga ko imyumvire y’uko umugore ugiye mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro aba ari indaya yari yarakenesheje benshi atari abagore b’inyanza gusa ahubwo harimo n’abandi bari baturiye ibirombe mu bice bitandukanye by’igihugu ariko uko kompanyi zigenda zitera imbere iyo myumvire yacitse.
Yagize ati: “wasangaga abantu b’igitsinagore nk’ino aha mu cyaro nyine nta kazi, ugasanga ubushomeri ari bwose, ariko narabyishimiye nyine kuba Havilla yaza ino natwe tukaba tubona amafaranga tukagenda twikemurira ibibazo bimwe na bimwe tujyenda duhura nabyo mu buzima busanzwe no kuba twajya mu matsinda yo kwizigamira”
Yongeyeho ati: “ Mbere hakoragamo abagabo gusa(avuga mu bucukuzi bw’amabuye) kandi nabo bafite imbaraga cyane rero twebwe abakobwa ntabwo twakundaga kwisangamo, hari hari n’imyumvire y’uko umukobwa wagiye mu birombe gucukura amabuye y’agaciro aba yahindutse indaya ugasanga bamufata ukundi kuntu ariko nyine twisanzemo hano twumva biradushimishije biratunejeje cyane”
Undi mukobwa bari bari kumwe mu ruganda bashyira amabuye y’agaciro mu bikoresho byabugenewe we avuga ko hari ubwo umukobwa yatinyaga akazi ko mu birombe ariko agahindukira akarushya ababyeyi abaka amafaranga yo kugura amavuta yo kwisiga n’ibindi nyamara yagakwiye kubyigurira.
Yagize ati: Ibyiza by’aha ngaha ni uko batanga akazi batitaye ngo uri umugabo cyangwa umugore abantu bose babaha akazi , aka kazi kazanfasha gukomeza amashuri yange, ubu ndasevinga nta kibazo(ndizigamira) mbese naguza n’amatungo amwe ndoroye , hari n’ibikoresho ntagisaba ababyeyi bange mbasha kubyigurira nta kibazo"
NYIRAHIBAYAMBERE Jeannette umugore umaze imyaka 10 akora akazi ko mu mabuye y’agaciro ubu akora muri Havilla Mines Ltd yabwiye PINRWANDA ko gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro neza, kompanyi itunganya neza aho ikorera ndetse ikubahiriza amategeko n’amabwiriza aribwo buryo bwiza bwo gutuma abagore bisanga mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Uyu mubyeyi unavuga ko mbere yatinyaga akazi ko gukora mu ndani yishimira ko ubwo bwoba bwashize bitewe n'uburyo kompanyi akorera ikora neza.
Yagize ati: “urumva ko ari ibintu byiza mbere twinjiragamo tuvuga ngo kiratwica”
Uyu avuga ko umugore wahawe akazi mu bucukuzi nawe ateza imbere umuryango we kimwe nk'abagabo. Agaruka ku kamaro k’umushahara ahembwa na Havilla, Yagize ati : “ Havilla yandihiriye abana babiri amashuri barangiza umwaka wa gatandatu secondary, mbasha kuguramo inzu inyanza, nguramo moto mu mafaranga nkura mu mabuye y’agaciro nguramo n’inka ikamwa litiro 10”
NYIRAHABIYAMBERE ari mu bishimira ko iterambere rya kompanyi zicukura amabuye y’agaciro rigeze ku rwego rw’uko hari kompanyi ziha akazi umubare munini w’abagore kurusha abagabo.
Yagize ati : “Iyi Havila twaba abagabo cyangwa abagore twese turaza bakaduha akazi ntakuvuga ngo uyu ni umugore uyu ni umugabo cyangwa umugore ntibamwemera ahubwo bumva abagore cyane, iyi Havila yaziye igihe kuburyo natwe twabyishimiye”
GASARE Theonest umuhuzabikorwa wa Havilla Mines ltd yabwiye PINRWANDA ko mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro , guheza umugore nta musaruro na mucye byakongera kuwo kompanyi yakabonye. Avuga ko nubwo leta ishishikariza abikorera ko nibura imirimo batanga ibonekamo 30% by’abagore, muri Havilla mines hari umwihariko w’uko 70% by’abakora mu ruganda rukanyaga amabuye y’agaciro baba ari abagore.
Yagize ati: “Abagore twabobonyemo ubunyangamugayo,…………., kugeza ubu ngubu nta mugore cyangwa umukobwa uratwiba, tumaze kubibona gutyo turavuga ngo noneho ubwo abagore ari inyangamugayo n’abagabo bakaba inyangamugayo ariko cyane cyane abagore twabonye ko aribo inyangamugayo cyane muri mining niyo mpamvu twafashe umwanzuro wo gukoresha umubare munini w'ab'igitsinagore"
Iyi kompanyi Havilla mines Ltd icukura amabuye y’agaciro mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza ihuriweho n’abashoramari b’Abahinde n’Abanyarwanda, iri mu za mbere bigaragara ko zikora neza ntara y'amajyepfo, haba uburyo bwo kurengera ibidukikije ndetse umutekano n'ubucukuzi muri rusange.
Havilla Icukura amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Coaltan ikoresheje imashin(open pit) ndetse numucanga ikawutundisha imodoka zigezweho ziwujyeza mu ruganda ruvangura ibitaka bisanzwe n’amabuye y’agaciro. Muri urwo ruganda umubare munini w’abakorano bigaragara ko ari abakobwa n’abagore.
PINRWANDA ubwo yasuraga Havilla Mines Ltd ubuyobozi bw’iyi kompanyi bwavugaga ko itunganya toni ya koruta mu masaha 24 ariko iteganya ko uruganda nirwuzura neza izajya icukura nibura toni ebyiri z’amabuye y’agacir.
https://www.youtube.com/live/KtfkaITep8A?si=dF_rUZpM2sogfRzB
Ibitecyerezo (0)
Andika igitecyerezo cyawe hano hasi: