
https://www.youtube.com/embed/Tb-lEvqjHEY?showinfo=0
Abantu batatu bapfiriye mu mpanuka ya HOWO yinjiye mu nzu irimo butiki ikorera ku Gasoro, mu murenge wa Kigoma w’akarere ka Nyanza, abandi batanu barakomereka
Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo ku wa Kane, taliki 30 Nyakanga 2026 aho imodoka ya HOWO yavaga mu karere ka Ruhango yageze i Nyanza ku Gasoro ita umuhanda igonga indi yo mu bwoko bwa Vigo yavaga i Nyanza, irakomeza yinjira muri boutique, isenya inzu, abari baje guhaha bamwe barapfa abandi barakomereka.
Abatabaye ubwo iyo mpanuka yari ikimara kuba, bavuze ko imbangukiragutabara (ambulance) zaraye zitunda abantu kandi inzego zitandukanye zo mu karere zahavuye ahagana i saa munani z'igicuku ndetse haje imashini iterura iriya HOWO ikuramo umugore yari yaguye hejuru yanapfuye.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Kigoma Jean Baptiste Habineza yahamije ko abantu batatu bapfiriye muri iyi mpanuka abandi batanu barimo n'umushoferi wo Howo wanahise ujyanwa mu bitaro bya CHUB i Huye barakomereka.
Iyi mpanuka kandi yanashenye inzu inangiza ibyari biyirimo ndetse igonga n'indi modoka, gusa abari bari muri iriya modoka ya Vigo bo ntacyo babaye.
Mu bapfuye harimo abagore babiri, ndetse n’umwana w’imyaka ine y’amavuko w'umuhungu . Hari amakuru avuga ko n’umushoferi yaje gupfa ariko nta rwego rwari bwayemeze.
Ahabereye iyi mpanuka hari ikinonogo cyacukutse muri kaburimbo, abaturage bakeka ko aricyo cyatumye HOWO ita umuhanda dore ko imodoka zigikwepa zikisanga zagiye mu wundi Mukono cyangwa ziri kwizunguza bityo bakaba bifuza ko gisibwa.
https://www.youtube.com/embed/Tb-lEvqjHEY?showinfo=0
Ibitecyerezo (0)
Andika igitecyerezo cyawe hano hasi: