
Umusore wo mu murenge wa Nyagisozi mu Karere Ka Nyanza yapfuye yiyahuye bikekwa ko yabitewe no kumenya umukobwa bakundanaga yamutendekaga.
Uwo musore yitwa Nyandwi Eric uri mu kigero cy'imyaka 18 y'amavuko. Umurambo we abaturage n'abayobozi bawusanze umanitse mu giti cy'ipera ahagana i saa kumi n'ebyiri z'igitondo ku wa 15 Kanama 2026.
Abantu bahaye amakuru PIN RWANDA bavuga ko umurambo wa nyakwigendera wabonetse mu mudugudu wa Nyaruvumu mu kagari ka Rurangazi, mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza kandi nta gikomere wari ufite.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Nyagisozi Habinshuti Slydio yavuze ko ayo makuru bayamenye bihutira kujyanayo n'inzego z'umutekano.
Kugira ngo uwo musore yiyahure, Uyu muyobozo w'umurenge nawe avuga ko bikekwa ko yabitewe n'agahinda yatewe nuko umukobwa bari incuti w'imyaka 21 y'amavuko afite undi musore bakundana birangira kwiyakira bimunaniye bityo bikekwa ko aribyo byatumye yiyahura gusa RIB ikomeje iperereza.
Habinshuti yasabye abaturage by'umwihariko urubyiruko kwirinda kwiyambura ubuzima ku mpamvu iyariyo yose avuga KO bidakwiriye kuko iyo umuntu akwanze cyangwa niyo yagira undi akunda nawe wakunda undi .
Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Nyanza gukorerwa isuzuma.
Ibitecyerezo (0)
Andika igitecyerezo cyawe hano hasi: