
Umwana w'umunyeshuri wari waje mu biruhuko mu muryango we yarohamye mu Cyuzi cya Base kiri mu murenge wa Mukingo w’akarere ka Nyanza bikekwa ko yahise yitaba Imana.
Kuwa 15 Nyakanga 2026 ahagana i saa tanu z'amanywa mu niho uwo mwana yarohamye mu cyuzi cya cya Base gihuriweho n’akarere ka Ruhango n’aka Nyanza ku ruhande ruherereye mu mudugudu wa Kigarama, mu kagari ka Kiruri mu murenge wa Mukingo, mu karere ka Nyanza.
Uwaguye mu cyuzi yitwa Irasubiza Benôit uri mu kigero cy'imyaka 12 y'amavuko wigaga mu mwaka wa gatatu w'amashuri abanza.
Uwakurikiranye aya makuru avuga ko uriya mwana yari yaje mu muryango mu biruhuko bikuru by'amashuri ajya koga mu cyuzi cya Base ararohama.
Ubwo umunyamakuru PIN Rwanda Ikesha iyi nkuru yakurikirana aya makuru yayikurikiranaga ku wa 16 Nyakanga 2026, saa sita z’amanywa , Umwe mu bayobozi bo mu nzego z'ibanze yamutangarije ko kugeza icyo gihe wuwo mwana utari bwaboneke bari bakiri kuwushakisha.
Ibitecyerezo (0)
Andika igitecyerezo cyawe hano hasi: