
Umushumba w’imyaka 20 y’amavuko wo mu karere ka Nyanza mu murenge wa Rwabicuma, mu kagari ka Runga, umudugudu wa Ndago , akurikiranyweho gukubita umugabo w’imyaka 37 bapfa amafaranga bikamuviramo urupfu.
Uwo mushumba witwa TUYISHIMIRE uwo akekwaho kwica ni KABWERA . Nyakwigendera yari kumwe na sebuja w'uriya mushumba ukekwa maze sebuja avuga ko yakubiswe n'umushumba w'amatungo ye bapfaga amafaranga igihumbi na maganatanu aho ukekwa yari ayarimo nyakwigendera.
Mu gihe KABWERA yari arimo yishyuza uriya mushumba, yamukubise inkoni yo mu mutwe maze KABWERA ajyanwa kwa mu ganga (ku kigomderabuzima), bahamagaye imbangukiragutabara ngo yoherezwe ku bitaro bya Nyanza ahita ashiramo umwuka, ihagera yamaze gupfa.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y'Amajyepfo CIP Kamanzi Hassan avuga ko Polisi yamenye ko abaturage babiri bagiranye urugomo hagati yabo ijyayo ifata ukekwa imufungira kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyagisozi.
Polisi yibukije abaturage kwirinda ibikorwa by'urugomo kuko bitemewe ibashishikariza kuyegere cyangwa bakegera inzego z'ibanze n'izindi zikabafasha gukemera amakimbirane aho kugira ngo bakore ibyaha.
Ibitecyerezo (0)
Andika igitecyerezo cyawe hano hasi: