Ikinyamakuru pinrwanda.com cyabonye Polisi ikura imirambo itatu y'abantu bari bamaze iminsi baheze mu Ndani y'amabuye y'agaciro iri mu Kagari ka Mpanda komu murenge wa Byimana w'akarere ka Ruhango.
Abo Polisi yakuyemo ni Sibomana Chalers w'imyaka 29 y'amavuko; Gilbert Niyodusenga wa 34 na Nizeyimana Spiriane wa 24.
RIB nayo yari ihari yatangiye iperereza ku rupfu rwa bariya bantu.
Abahaye amakuru pinrwanda.com bavuga ko Bariya bagabo binjiye mu buryo bunyuranye n'amategeko
muri iriya ndani iri muri Big Mining Company Ltd ku cyumweru taliki 25 Ukwakira 2026 bagezemo babura umwuka mwiza wo guhumeka barapfa.
Ni indani yari yarafunzwe itagicukurwamo amabuye y'agaciro nk'uko byemezwa n'iyi kompani ndetse n'ibimenyetso biyiriho, kongeraho inzira ziyiganaho bigaragara ko zari zitakigendwa cyane
Shumbusho Eugene uyobora Big Mining Company yabwiye pinrwanda.com ko umusekirite warindaga iriya ndani byamenyekanye ko ari we wahaye uburenganzira bariya bapfuye akabakingirira bakingira mu ndani yari yarafunzwe kandi nta wabimuhereye uburenganzira ndetse RIB yahite imufunga itangira kumukoraho iperereza.
Uriya Musekirite, company ivuga ko yayihemukiye kuko yahawe inshingano zo kurinda indani yafunzwe ngo abantu batinjiramo ahubwo we akabakingira ikibaba bakajya kwiba amabuye bagapfiramo.
Umunyamakuru wa PIN Rwanda yavuye hariya hakuwe imirambo y'abantu babatu, RIB ikiri mu iperereza ndetse yohereje iyo mirambo mu bitaro.

Ku ndani hariho ibimenyetso bigaragaza ko yafunzwe

Abaturage bari baje gukurikirana uko Polisi ikuramo imirambo.





Ibitecyerezo (0)
Andika igitecyerezo cyawe hano hasi: