Kimwe no mu tundi turere, Mu karere ka Ruhango imyiteguro y'amatora y'abagize inama njyanama y'akarere irashyushye. Abakandida 49 nibo bari kwiyamamariza izo nshingano barimo 14 biyamamaje mu cyiciciro kizatorwamo abajyanama 5 b'abagore bangana na 30% by'abagize inama Njyanama y'akarere. Abiyamamaje muri iki cyiciro bazatorwa le 17/11/2026.
Muri abo bakandida 49 kandi bari kwiyamamaza mu karere ka Ruhango, harimo 35 Biyamamaje biciye mu cyiciro kizatorwamo abajyanama rusange 8 le 21/11/2026.
Wakwibaza uti ko muri ibyo byiciro byombi hazaba hatowe abajyanama bose hamwe 13 gusa kandi akarere kagomba kugira abajyanama 17, abandi bazava he?
Ku rwego rw'akarere, Ku wa 14/11/2026 Hazaba hatowe abagize komite nyobozi y'inama y'igihugu y'abantu bafite ubumuga; Abagize Inama y'igihugu y'urubyiruko ndetse n'Inama y'igihugu y'abagore. Abantu batatu bazatorwa bayoboye izo nama nabo bazahita biyongera kuri bariya bajyanama 13 bahite baba 16.
Wakwibaza uti, undi umwe azava he ko babaye abajyanama 16 kandi hakenewe 17?
Umujyanama wa 17 yamaze gutorwa cyera ndetse yamaze no kurahirira izo nshingano. Perezida w'urugaga rw'abikorera(PSF) muri buri karere biba biteganyijwe ko ahita yinjira mu nama Njyanama y'akarere. Mu karere ka Ruhango, uwatowe ni HUBAKIMANA Thomas

Bariya bajyanama 17 bose nibamara kuboneka, Le 24/11/2026 Bazitoramo abagize Biro y'Inama Njyanama y'akarere, aribo Perezida; Visi perezida ndetse n'Umunyamabanga.
Le 24/11/2026, muri bariya Bajyanama 17 Hazanatorwamo Komite Nyobozi y'akarere igizwe na Meya; Visi Meya ushinzwe ubukungu ndetse na Visi Meya ushinzwe imibereho y'abaturagege.
Ni bande bemerewe gutora bariya bajyanama 5 b'abagore bangana na 30% by'abagize inama njyanama y'akarere ka Ruhango?
Ingingo ya 08 y'Iteka rya Perezida n° 045/01 ryo ku wa 03/08/2026 ryerekeye amatora y’abayobozi b’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage igaragaza ko inteko ibatora iba igizwe na:
1.Abagize Inama njyanama z'imirenge igize akarere.
2.Abagize Komite Nyobozi y'Inama y'igihugu y'abagore ku rwego rw'imirenge igize akarere
3. Abagize Komite Nyobozi y'Inama y'igihugu y'abagore ku rwego rw'akarere.
Ni bande bemerewe gutora abajyanaka rusange 08 b'akarere ka Ruhango?
Ingingo ya 07y'Iteka rya Perezida n° 045/01 ryo ku wa 03/08/2026 ryerekeye amatora y’abayobozi b’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage igaragaza ko inteko ibatora iba igizwe n'aba bakurikira:
1.Abagize biro z'Inama njyanama z'utugari tugize akarere
2. Abagize Inama njyanama z'imirenge
3.Abagize Komite Nyobozi y'Inama y'igihugu y'abagore ku rwego rw'akarere
4. Abagize Komite Nyobozi y'Inama y'Igihu y'urubyiruko ku rwego rw'akarere
5. Abagize Komite Nyobozi y'Inama y'Igihugu y'abantu bafite ubumuga ku rwego rw'akarere.
6.Abagize Komite y'abikorera ku rwego rw'akarere.
Ni bande bemerewe gutora Komite Nyobozi y'akarere ka Ruhango?
Ingingo ya 09 y'Iteka rya Perezida n° 045/01 ryo ku wa 03/08/2026 ryerekeye amatora y’abayobozi b’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage igaragaza ko inteko itora Komite Nyobozi y'akarere igizwe n'aba bakurikira:
1. Abagize biro z'inama njyanama z'utugari twose tugize akarere.
2.Abagize inama njyanama z'imirenge igize akarere.
3.Abagize Inama njyanama y'akarere( ubwo ni bariya bazaba bamaze gutorwa)
4. Abagize Komite Nyobozi y'Inama y'igihugu y'abagore ku rwego rw'akarere
5. Abagize Komite Nyobozi y'Inama y'igihugu y'urubyiruko ku rwego rw'akarere
6.Abagize Komite Nyobozi y'Inama y'igihugu y'abantu bafite ubumuga ku rwego rw'akarere.
7. Abagize Komite y'abikorere(PSF) ku rwego rw'akarere.
Ubu abakandida bari gukora iki?
Bariya bakandida 49 ubu bari kwiyamamaza. Komisiyo y'igihugu y'amatora yatangaje ko bemerewe kwiyamamaza kuva le 07/11/2026 Kugeza Le 21/11/2026. Meberewe kwiyamamaza bakoresheje inyandiko zimanikwa n'ibindi bitanyuranye n'amategeko.
Aba bakandida kandi, bemerewe kwiyamamaza mu bitangazamakuru; Bemerewe kwiyamamaza hakoreshejwe imbugankoranyamabaga; Kumanika amafoto ahagenwe n'ubuyobozi bw'akarere n'umurenge ndetse ku munsi w'itora buri mu kandida azahabwa iminota itarenze itanu yo kwiyamamaza imbere y'inteko itora.
Dore urutonde rw'abakandida 49 bazatorwamo Meya w'akarere ka Ruhango n'abandi bajyanama:
ABAKANDIDA 14 BAZATORWAMO ABAJYANAMA 5 B'ABAGAORE BANGANA NA 30% BY'ABAZABA BAGIZE INAMA NJYANANA Y'AKARERE KA RUHANGO.
- MUGOREWASE Rachel

- NIKUZE Denyse
- KAMANYANA Pascasie

- MUBERARUGO Sophie
- MUSHIMIYIMANA Pauline
- NIRERE Cesarie

- MUKAMUSONERA Irene
- MUKANGOGA Providence

- NYIRASAFARI Brigitte

- NYIRANGABE Claudine
- UWANYIRIGIRA Jacqueline

- KABAZAYIRE Lucie

- UWIMANA Eugenie
- UWAMARIYA Vestine
URUTONDE RW'ABAKANDIDA 35 BAZATORWAMO ABAJYANA RUSANGE 8:
- HABIYAREMYE François

- BYABARUMWANZI Francois
- NTABANA Sylvain
- NKURAYIJA Jean Claude
- NDATIMANA Charles
- MUGENGA MITALI Viateur
- GITORE Obed
- MUHIRE Jean Pierre
- KIRUNGU Telesphore
- NAHAYO Jean Damascene
- NKAMICANIYE Gaetan
- MUKASONGA Virginie
- MUSENGAMANA Oreste
- NTEZIRYAYO Christophe
- INGABIRE LAETITIA
- RWAMASIRABO Aimable

- NEMEYIMANA Jean Bosco

- MUTUYIMANA Lydia

- GATARI Sylvere

- NSANZAMAHORO Wenceslas

- NIYONSHUTI Pascasie

- ZIHINJISHI Marie Chantal
- NSABIMANA Dieudonne

- KARAMA Alphonse

- TWAGIRAYEZU Callixte

- UWAMARIYA Diane
- UWARUREMA Tharcille

- HAVUGIMANA Straton
- NGABO MUHIRE Olympe

- ICYIMPAYE Jeanette

- KABUGARAMA Schadrack

- UGIRIMBABAZI Immaculée
- GATWARANGABO Ibrahim
- DUSABIMANA Vestine

- BENENYIRIGIRA Diane

Niba ufite ifoto iriho imigabo n'imigambi y'umukandida ukaba ubona tutayishyize muri izo, yitwoherereze kuri 0799904210 dukomeze gufatanya kumenyesha abaturage abo bazatoramo abajyanama.





Ibitecyerezo (0)
Andika igitecyerezo cyawe hano hasi: