
Ruhango: Polisi yafashe abantu bane barimo umwana bakekwaho kwiba ihene
Polisi ikorera mu ntara y’amajyepfo yatangaje ko yafashe abasore batatu n’umwana w’imyaka 17 y’amavuko bakekwaho kwiba ihene esheshatu z’abaturage mu karere bka Ruhango,Murenge wa Kinazi, Akagari ka Gisali, Umudugudu wa Gisali.
Polisi yatangaje ko yabafashe ku mugoroba wa taliki 09 Nzeri 2026 ifatanyije n’inzego z’ibanze. Nyuma yo kubafatata yahise inagaruza izo hene bari bibye izisubiza abari bazoroye.
Urutonde rw’abafashwe ruragaragaraho umusore umwe w’imyaka 18 y’amavuko; Abasore babiri bafite 19 ndetse n’umwana w’imyaka 17 y’amavuko. Muri abo basore harimo n'uwari uzihetse kuri moto.
Ziriya hene esheshatu ni iza Nyirangirayindimwe Fortunée na Ntakirutimana Emmanuel. Nyuma y’uko polisi izibasubije bayishimiye cyo kimwe n’izindi nzego zabafashije kongera kubona ihene zabo.
Nyirangirayindimwe Fortunée yagize ati: “Turashimira Polisi n’izindi nzego zagize uruhare mu gutahura abakekwaho kutwiba ihene, zigafatwa tukazisubizwa. Twari twababajwe no kuzibura, ariko turishimira ko twongeye kuzibona.”
Ntakirutimana Emmanuel na we yagize ati: “Turashimira inzego z’umutekano n’iz’ibanze ku bufatanye zagize kugira ngo abakekwa bafatwe, ihene zacu zigaruzwe kandi tuzisubizwe. Turifuza ko ubufatanye nk’ubu bukomeza kugira ngo ibyaha by’ubujura bicike burundu.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi,yashimiye abaturage batanze amakuru kuri ubu bujura ndetse akabasaba gukomeza gufatanya n’inzego z’umutekano mu gukumira no kurwanya ibyaha.
Yagize ati: “Turashimira abaturage n’inzego z’ibanze bagize uruhare mu gufatanya gutahura abakekwaho ibyaha. Ubu bufatanye ni ingenzi mu gukumira ibyaha no gufata ababikekwaho. Turasaba abaturage gukomeza gutangira amakuru ku gihe, kuko bifasha inzego z’umutekano gukurikirana no gukemura ibyaha vuba.”
CIP Kamanzi yongeyeho ati: “Abaturage bagomba kwirinda kugura amatungo bakeka ko yibwe, kandi abafite amakuru ku bikorwa nk’ibi bakayageza kuri Polisi cyangwa ku zindi nzego zibishinzwe."
Abakekwa kwiba ziriya hene esheshatu, polisi yatangaje ko bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kinazi kugira ngo bashyikirizwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Ibitecyerezo (0)
Andika igitecyerezo cyawe hano hasi: