
Ubushinjacyaha bwasabye ko urubanza rw’abaregwa gukora ibinyobwa bitujuje ubuziranenge ruzaburanishwa rubanje guhuzwa n’urw’umuyobozi mukuru wa Rwanda FDA Prof Emile Bienvenu.
Mu mbuga y'urukiko rwibanze rwa Kicukiro no mu mbago zarwo, imodoka zihenze ni zo zari ziganje, urubanza byagaragaraga ko rwitabiriwe n'abifite.
Abaruregwamo bamwe ni abanyenganda n’abakozi bazo ndetse na bamwe mu bakozi b’Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Kugenzura Ubuziranenge bw'Ibiribwa n'Imiti, Rwanda Rwanda FDA.
Bararegwa icyaha cyo gukora, gucuruza, gukwirakwiza cyangwa kwinjiza mu gihugu, ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.
Abantu 15 ni bo bari bitabye urukiko ngo baraburane ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.
Telefone na mudasobwa byari byemerewe abunganira mu by’amategeko abaregwa gusa, abandi bari mu cyumba cy’iburanisha basabwe kubibika aho bidahurira n’ibiganza.
Ubushinjacyaha bwatangiye bugaragaza inzitizi ishingiye ku isano dosiye y’aba ifitanye n’iy’umuyobozi mukuru w’ikigo Rwanda FDA, Prof Emile Bienvenu yo itararegerwa urukiko, bugaragaza ko benshi mu baburanyi bari imbere y’urukiko biregura bikuraho amakosa, bakayegeka ku bayobozi babo bo hejuru cyane cyane abo mu kigo Rwanda FDA, kandi bamwe mu bo batunga agatoki bari mu bamaze gutabwa muri yombi, ariko dosiye yabo ikaba itararegerwa urukiko, busaba ko urubanza ruhindurirwa itariki izi dosiye zombi zigahuzwa, kugira ngo buri wese azisobanure n’uwo muyobozi mukuru wa Rwanda FDA ahibereye.
Umucamanza yahise amuca mu ijambo ati ba uretse gatoya porokire, duhagarike dosiye yashyikirijwe urukiko dutegereze itarashyikirizwa urukiko?
Umushinjacyaha yongera gushimangira ko izi dosiye zifitanye isano ikomeye, ati: ”ariko ntabwo dutegeka, twe dusanga zihujwe byarushaho gufasha ubutabera”
Umwe mu banyamategeko bunganira abaregwa yahise yifashisha ingingo ya 83 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, iteganya ko uburyozwacyaha ari gatozi, ati “niba ubushinjacyaha buvuga ngo dutegereze dosiye itararegerwa urukiko, byaba bigaragara neza ko wenda baba ari abafatanyacyaha. Nibyo, ariko na none n’iyo byaba bimeze bityo ari abafatanyacyaha, buri muntu wese afite charije ze, kandi na poste ye. Tugasanga rero mu by’ukuri umuntu wese yabazwa ibye yaba yarakoze igihe byaba biri mu nshingano ze. Tugasanga rero ubusabe bw’ubushinjacyaha nta shingiro bufite.”
Umucamanza yagarutse abaza ubushinjacyaha niba niburamuka busanze hari abo uwo muyobozi busaba gutegereza ashinjura buzabarekura ntibakomeze kuburana, umushinjacyaha agaragaza ko uwo muyobozi atari we bushingiyeho ko ari we watanga umucyo kuri iyi dosiye ahubwo yongera gushimangira ko impamvu babisaba ari uko ibyaha baregwa bifitanye isano cyane.
Urukiko rwanze gufata icyemezo kuri dosiye itarashyikirizwa urukiko, rwanzura ko iburanisha rikomeza.
Mu iburanisha ubushinjacyaha bwagaragaje ko bari imbere y’urukiko nyuma yuko bigaragaye ko bagize uruhare mu ikorwa, icuruzwa n’ikwirakwiza mu gihugu ibinyobwa bitandukanye bitujuje ubuziranenge, ni ukuvuga ibyakwangiza ubuzima, bubasabira gukomeza gukurikiranwa bafunzwe by’agateganyo mu minsi 30, nk’uburyo bubona bwizewe bwatuma iperereza rikomeza neza, ndetse n’ibikorwa bakekwaho ntibikomeze gukorwa ariko no kugira ngo hatabaho gusibanganya ibimenyetso.
Raporo y’ikigo, Rwanda FDA n’igenzura ryakorewe na RSB ni byo byashingirwagaho muri iri buranisha.
Ubushinjacyaha bwabigaragaje nk’ibimenyetso bikomeye bituma aba bakurikiranwa, aho ngo byagaragaye ko mu binyobwa bisembuye zimwe mu nganda zafunzwe zakoraga habaga harimo etanol irengeje urugero, umucamanza ahita abaza ubushinjacyaha ingano ya etanol ntarengwa igomba kuba iri mu binyobwa, n’ingano y’iyo ubugenzuzi bwagaragaje yasanzwe mu binyobwa byakuwe ku isoko bikorwa n’izo nganda.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko muri raporo bwashyikirijwe hari aho bigaragara ko etanol yarengaga 96%, gusa ku ngingo na yo bwari bwabajijweho ijyanye n’ingano ya etanol ntarengwa igomba kujya mu binyobwa n’iyasanzwemo, ubushinjacyaha bwayibuzeho ibisobanuro, bugaragaza ko bigikorwaho iperereza, ingingo yakuruye impaka mu rukiko, umucamanza ati “murimo muravuga ko hari inzoga yasanzwemo etanol iri ku kigero cya 96%, ese ikigero cya etanol ijya mu nzoga kingana gute kugira ngo tumenye ibyo barenzeho? Umushinjacyaha ati iyo raporo ni yo tugitegereje, igisubizo cyateye benshi mu bari mu cyumba cy’iburanisha kumirwa babigaragarisha ibimenyetso by’amaboko biherekejwe no kumwenyuramo gacye.
Umucamanza na we ati “Donc abantu babe bafunzwe mujye gushaka impamvu zikomeye?”
Inteko y’iburanisha yafashe akanya nk’ak’amasegunda icumi yongorerana, umucamanza yongera kugaruka yanzura ko mu nyungu z’ubutabera uru rubanza rwimuriwe ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha, hazaba ari tariki 25 z’uku kwezi kwa munani 2026.
Kuva tariki ya 2 Kanama 2026, uyu mwaka, ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa, Rwanda FDA, cyafunze inganda 148 zikora inzoga zitujuje ubuzirenenge, kinahagarika ibinyobwa zakoraraga ku isoko, nyuma isuzuma ryagaragaje ko izi nganda zashyiraga mu binyobwa byazo ethanol idatunganyije neza, yangizaga ubuzima bw’ababinywaga, ndetse Leta y’u Rwanda igaragaza ko kuva mu kwa Mbere kwa 2026, abantu barenga 50 bishwe n’inzoga zitujuje ubuziranenge, abagera ku 100 barahuma.
Ibitecyerezo (0)
Andika igitecyerezo cyawe hano hasi: