Muhanga: Umwe mu banyamategeki bunganira Nyabyenda Emmanuel ushinjwa kwiba leta amabuye y'agaciro ka Miliyari enye na Miliyoni zirenga 700Frw, yasabye Urukiko gutegeka ko akurikiranywa adafunze wenda rugategeka ko yambikwa isaha zimugenzura zimeze nk'izagenzurirwagaho ko abarwaye COVID-19 batava mu rugo.
Ibi umunyamategeko yabisabye urukiko rwisumbuye rwa Muhanga kuri uyu wa Kane Taliki ya 05 Ugushyingo 2026, mu rubanza Nyabyenda yasabiyemo gukurikiranywa adafunze, ajurira icyemezo kimufunga iminsi 30 y’agateganyo cyafashwa n’urukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye taliki ya 06/10/2024.

Urukiko rwibanze rwa Nyamabuye rwari rwemeje ko hari impamvu zikomeye zituma Nyabyenda akekwaho gukora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro nta Ruhushya ahahoze hakorera kompani ayobora yitwa Rugendabari Mining ikamburwa uruhushya ariko we agakomeza kuhacukura mu gihe kingana n’imyaka ibiri.
Muri iyo myanzuro y’urukiko rwibanze rwa Nyamabuye rwari rwemeje kandi ko hari impamvu zituma Nyabyenda akekwaho ibyaha byo Gucuruza amabuye y'agaciro yacukuwe nta ruhushya ; Kunyereza imisoro ya Leta ndetse no kwiba leta amabuye y'agaciro k'ariya mafaranga twavuze haruguru.
Kuri uyu wa Kane taliki 05 Ugushyingo 2026, Nyabyenda yaburanye avuga ko urukiko rw'ibanze rwa Nyamubuye rwirengagije ko Rugendabari Mining Igifite ibyangombwa by'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro kandi ariyo yacukuye ahazwi nka Site ya Temba mu karere ka Muhanga, arusaba gutesha agaciro icyemezo cy'urukiko rwibanza kimufunga iminsi 30 y’agateganyo.
Ubushinjacyaha bwavuze ko Rugendabari Mining nta cyangwombwa ifite cyo Gucukura amabuye y'agaciro kuburyo yari gucukura kuri Site ya Temba ariyo mpamavu Nyabyenda akurikiranweho biriyani byaha.
Ubushinjacyaha bwavuze ko kuba Rugendabari Mining yarambuwe icyangombwa cyo gucukura amabuye y’agaciro kuva muri Kanama 2024 bigaragazwa n’ibaruwa yandikiwe abanyamigabane bayo ; Ibaruwa umuyobozi mukuru wa RMB yandikiye RIB muri uyu mwaka wa 2026 ndetse n’ubuhamya bwatanzwe n’abakozi batandukanye ba RMB barimo na KANTENGWA Quaterine uyobora agashami ka RMB gashinzwe impushya z’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Muri uru rubanza kandi, Ubushinjacyaha hari ibyemezo bitandukanye bwavuze ko kompanyi ifite uruhushya itabura birimo icyemezo cy’uko itanga imisoro; Icyemezo cy’uko ihabwa ibirango cyangwa Tags ziyifasha kujyana amabuye ku isoko, icyemezo cy’uko iha RMB raporo ya buri mezi atatu igaragaza ibikorwa byayo ndetse buvuga ko Nyabyenda ibyo byemezo adashobora kubigaragaza.
Ubushinjacyaha bwabisobanuye mu buryo bwumvikanisha ko nyabyenda agaragaje biriye byemezo bwahita bumurekura.
Umushinjacyaha yagize ati: “ Nyabyenda nabereke ko ko hari tagas yashyize ku mabuye yacukuye mu izina rya RMC (Rugendabari Mining Company Ltd kuva le 01/08/2024 nk’iyakoraga ibikorwa bizwi ndahita mpinduraimiburanire.”
Nyabyenda ntabwo yigeze agaragaza icyemeza ko yigeze ahabwa tags dore ko no mu rukiko rwibanze ubushinjacyaha bwigeze kumusaba icyo cyemezo ngo buhite bumurekura ariko akakibiura.
Tags ni ibyangombwa bihabwa kompanyi bigaragaza inkomoko y’amabuye y’agaciro, Bishobora kuba byagereranywa na “S” ku bindi bicuruzwa. Uwihimbiye ibye cyangwa agakoresha ibitari ibye ashobora kuba yakurikiranywaho inyandiko mpimbano.
Nyabyenda Ubwo yabazwaga na RIB Taliki 30 Kanama 2026, uburyo yagezaga amabuye ku isiko kandi nta tags hari aho Nyabyenda yasubije muri aya magabombo “Tags nakoresheje nazikuraga ku zindi companies dukora akazi kamwe.”
Hari naho yagize ati: “Amabuye ava kuri site za Rugendabari, akambikwa Tags zavuye mu zindi companies. Akagera kuri comptoire ya SEAVMC Kigali”
Ibi byatumye RIB imusaba kuyibwira izo companies zamutije tags maze ayibwira ko azayizanira urutonde rwazo ariko ageze mu bushinjacyaha ahindura imvugo avuga ko tags yazihabwaga n’indi kompany ye yitwa SEAVMC nubwo nabyo bitemewe n’amategeko.
Dusubiye mu Rukiko, umwe mu banyamategeko ba Nyabyenda yasabye ko umukiriya we yarekurwa ahubwo agategekwa ibyo yubahiriza birimo kutarenga imbibe z’igihugu cyangwa hakifashishwa ikoranabuha rigenzura ko umuntu atarenze iwe.
Yagize ati : “Ubushinjacyaha bushobora kumushyira kuri stop liste uretse ko dusigaye dufite n'ikoranabuhanga ashobora kwambikwa amasaha yakoreshwaga mu gihe cya COVIDE-19 “
Ku Ruhande rw’ubushinjacyaha bwakomeje guhagaragara ku cyemezo cyabwo cyo gusaba ko Nyabyenda akomeza gukurikiranywa afunzwe.
Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwanzuye ko ruzasoma umwanzuro ruzafata kuri uru rubanza ku wa 12 Ugushingo 2026.





Ibitecyerezo (0)
Andika igitecyerezo cyawe hano hasi: