Kuri uyu wa 03 Ugushyingu 2026, Urukiko rw' ibanze rwa Nyamabuye rukorera mu karere ka Muhanga rwemeje icyemezo cy’Ubushinjacyaha cyo kureka ikirego gisabira igifungo cy'iminsi 30 y'agateganyo abakozi babibiri b’Urwego rw’igihugu rushinzwe Mine Peteroli na Gaz( RMB) bari bamaze iminsi bafungiye i Muhanga, Bubakeho kuba icyitso mu byaha byakozwe na Nyabyenda Emmanuel byo gucukura amabuye y’agaciro nta ruhushya n'ibindi.
Abo bakozi ni UWAMAHORO Fiona na Assouman Bienfait bashinzwe ubugenzuzi muri RMB. Taliki 12 Ukwakira 2026 , ubushinjacyaha bwari bwatanze ikirego busaba ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo baburana Taliki 22 na 29.
Ubushinjacyaha bwavuze ko kugira ngo bakurikiranwe byaturutse ku kwiregura k’umushoramari witwa Nyabyenda Emmanuel bwafashe bushinja ibyaha bikomoka kukuba yaracukuye amabuye y’agaciro nta ruhushya ahahoze hakoreral kompani ayobora yitwa Rugendabari Mining Company Ltd hazwi nko kuri Site ya Temba mu murenge wa Rugendabari w’akarere ka Muhanga bigatuma akora ibyaha bitandukanye birimo icyo cyo gucukura amabuye y’agaciro nta ruhushya, Gucuruza amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranye n’amategeko ;Icyaha cyo kwiba ndetse n’icyo kunyereza imisoro ya Leta.
Nyabyenda Ubwo yabazwaga yabeshye ubushinjacyaha ko bariya bakozi Basuraga aho akorera ndetse yemeza ko basuye Rugendabari Mining ku wa 11/06/2026 bayigira inama y’ibyo ikwiye gukosora muri Mine ndetse basinya no mu gitabo cy’abashyitsi cyayo. Ibi nibyo byatumye ubushinjacyaha bubafunga ngo bubabanze gukora iperereza.
Ku wa 29/10/2026, Umushinjacyaha yari ari kubasabira gufungwa iminsi 30 y’agateganyo avuga ko bakekwaho Kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye, Yabashinjaga ko basuye Rugendabari Mining company Ltd kandi nta ruhushya ifite mugihe bo bireguraga bavuga ko batigeze basura iyo kompany ahubwo basuye indi Kompany ya Nyabyenda Emmanuel yitwa SEAVMC ndetse bayisuye boherejwe na RMB.
Aba bakozi bavuze ko mu kwandika no gusinya mu gitabo cy’abashyitsi, Abakozi ba SEAVMC babateze icya Rugendabari Mining bakagisinyamo batabizi.
Ubushinjacyaha kandibwanabashinjaga Kuba icyitso mu byaha buvuga ko byakozwe na Nyabyenda birimo icyaha cyo gukora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nta ruhushya; Gucuruza amabuye y’agaciro yacukuwe nta Ruhushya ndetse n’icyaha cyo kwiba.
Aba baburanye basaba kurekurwa bavuga ko ibyo byaha ntabyo bakoze ndetse abanyamategeko babo barimo Me Ibambe Jean Paul bagaragariza urukiko ibimenyetso bitandukanye birimo ibaruwa ya RMB nayo ishinjura bariya bakozi irimo ibimenyetso bitandukanye bigaragaza ko batigeze basura rugendabari Mining ahubwo bakoreye igenzurs SEAVMC.
Nyuma y’iburanisha ryo ku wa 29 Ukwakira 2026, ubushinjacyaha bwamenyesheje umwanzuro warwo Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye usaba gufata icyemezo kirekura bariya bakozi kuko bwakomeje iperereza bugasanga bariya bakozi batigeze bakora igenzura muri Rugendabari Mining ahubwo barikoze muri SEAVMC ku wa 11/06/2026.
Ubushinjacyaha busobanurauko bwakoze iperereza bukabona raporo Fiona na Assouman bahaye RMB ndetse n’igihe bazitangiye, Hari aho bwagize buti “ Ibi bikaba byarakuyeho kubakekaho ko baba baragenzuye Rugendabari Mining Company Ltd(RMC) birengagije ko yambuwe icyemezo tariki ya 1/8/2024.”
Ubushinjacyaha ubwabyo bwahise bwisabira urukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye kurekura bariya bakozi.
Taliki ya 02/10/2026, urukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye ruhita rwemeza ukureka ikirego k’Ubushinjacyaha ndetse rutegeka ko ASSUMANI Bienfait na UWAMAHORO Fiona bahita barekurwa.
Nyabyenda Emmanuel we bihagaze bite?
Nyabyenda Emmanuel washinje abakozi ba RMB,Assouman Bienfait na UWAMAHORO Fiona ko ku wa 11/06/2026 bagenzuye kompany ayobora yitwa Rugendari Mining ndetse bakandika mu gitabo cyayo bayigira inama, ibyo akabivuga ashaka kwemeza inzego z’ubutabera ko iriya kompanyi ifite uruhushya rwo gucukura amabuye y’agaciro nyamara ntarwo ifite none ubushinjacyaha bukaba bugaragaje ko ibyo yabashinje atari ukuri ahubwo bo bagenzuye indi kompanyi yitwa SEAVMC, yari amaze iminsi afunzwe iminsi 30 y’agateganyo mu igororero rya Muhanga.
Amakuru pinrwanda.com yamenye ni uko Nyabyenda yajuriririye icyo cyemezo ndetse biteganyijwe ko azaburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku wa 05/11/2026.





Ibitecyerezo (0)
Andika igitecyerezo cyawe hano hasi: