Urwego rushinzwe Mine Peteroli na Gaze( RMB) rwatanze amakuru rurenganura abakozi barwo babiri bafungiye mu karere ka Muhanga bashinjwa kuba icyitso mu byaha byakozwe na Nyabyenda Emmanuel ushinjwa kwiba leta amabuye y'agaciro ka Miliyari hafi 5Frw.
Abo bakozi ni Uwamahoro Fiona na Assouman Bienfaint bashinzwe ubugenzunzi. Buri umwe akurikiranweho icyaha cyo kutamenyekanisha icyaha gikomeye cyangwa icy'ubugome ndetse bagashinjwa kuba icyitso mu byaha bitatu birimo Gucukura amabuye y'agaciro nta ruhushya, Gucuruza amabuye mu buryo bunyuranye n'amategeko ndetse n'icyaha cyo kwiba. Ibyo byaha bashinjwa kubaho icyitso muri byo biri mu mu byaha Nyabyenda ashinjwa.
Intandado yo kugira ngo bariya bakozi bafungwe byaturutse kukuba Nyabyenda Emmanuel yarabashinje ko bamusuye aho yakoreye ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro nta ruhushya kuri site ya Temba mu murenge wa Rugendabari w'akarere ka Muhanga.
Nyabyenda yafunzwe muri Nzeri 20206 akurikiranweho ibyaha bine birimo kwiba umutungo wa Leta, Gucukura amabuye y'agaciro nta ruhushya; Gucuruza amabuye y'agaciro mu buryo bunyuranye n'amategeko; Kunyereza imisoro ndetse ari gukorwaho iperereza no ku Cyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.
Yafunzwe biturutse kukuba hari kompanyo yitwa Rugendabari Mining Ltd yayoboraga yamburwa uruhushya rwo Gucukura amabuye y'agaciro muri 2024 ariko we agakomeza gucukura aho iyo kompani yakoreraga hazwi nko kuri Site ya Temba mu murenge wa Rugendabari w'akarere ka Muhanga.
Nyabyenda Ubu afunze iminsi 30 y'agateganyo mu Igororero rya Muhanga, biteganyijwe ko azaburana ubujurire asaba gufungurwa Taliki 05 Ugushyingo 2026.
Ubwo ubushinjacyaha bwamufungaga, Nyabyenda yaburanye avuga ko kompani ya Rugendabari Mining ifite uruhushya ndetse agaragaza igitabo cy'abashyitsi kirimo inama n'imikono y'abakozi ba RMB bamusuye.
Nyabyenda yavuze ko iyaba Rugendabari Mining idafite uruhushya, abo bakozi batari kumusura.
Ubushinjacyaha mu kubaza bariya bakozi ba RMB bavuze ko le 11/06/2026 batasuye Rugendabari Mining ahubwo basuye indi kompani ya Nyabyenda Emmanuel ikorera mu karere ka Muhanga yitwa SEAVMC .
Bavuga ko bahamagawe n'ubushinjacyaha aribwo bavumbuye ko umukozi wayo witwa Innocent yabateze igitabo kiriho logo za Rugendabari bakagisinyimo bazi ko basinye mu cya SEAVMC ariko inama banditse muri icyo gitabo bazigiraga SEAVMC
Kuri uyu wa 29 Ukwakira 2026 ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rwibanze rwa Nyamabuye ko rutegeka ko bafungwa iminsi 30 y'agateganyo buvuga ko bariya bakozi basuye Rugendabari Mining nkuko Nyabyenda abibashinja.
Ubushinjacyaha bwavuze ko kuba barasuye rugendabari Mining ariyo mpamvu bakurikiranyweho biriya byaha byavuzwe hariguru ndetse buri gukora iperereza ngo hamenyekane inyungu bari babifitemo.
Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyaha bakurikiranweho bihanishwa igifungo kirengeje imyaka ibiri bityo busaba ko bafungwa iminsi 30 y'agateganyo ngo bubanze bukore iperereza.
Abo bakozi bombi, Uwamahoro Fiona waburanye wunganiwe n'abanyamategeko bane ndetse n'Assouman Bienfaint wari wunganiwe n'umunyamategeko umwe Bose baburanye basaba ko barekurwa kuko batigeze basura Rugendabari Mining.
Muri iri Buranisha kandi Hagaragayemo ko RMB yatanze amakuru arenganura abakozi bayo.
Mu ibaruwa urwego RMB rwandikiye Me Ibambe Jean Paul wunganira umwe muri bariya bakozi rumusubiza ibibazo yari yarubajije nawe akayishyikiriza urukik, yemeza ko batigeze basura Rugendabari Mining Company Ltd kuko yo itagira ibyangombwa, ahubwo basuye SEAVMC Ltd Le 11/06/2026 ndetse bakora report binyuze mu nzira zemewe n'amategeko.
Mu ibaruwa ya RMB hari aho igira iti: "Nk’uko byagaragajwe haruguru, abakozi bakoze ubugenzuzi aho bari batumwe, batanga raporo kuri RMB kandi basura sosiyete SEAVMC yari ifite uruhushya"
Urwego RMB rwakomeje rugaragariza ibimenyetso umunyamategeko byinshi bigaragaza ko abakozi barwo basuye SEAVMC batigeze basura Rugendabari Mining Ltd.
Ibaruwa ya RMB ikomeza igira iti: " Abakozi bari boherejwe gusura SEAVMC kandi bafashe ibipimo ndangahantu (coordinates) by’aho bakoze ubugenzuzi. Ibyo bipimo byaje kongera kugenzurwa mu igenzura ryakorewe hamwe na RIB na RMB, maze bigaragaza ko coordinates zagenzuwe zihura n’ahari harasuwe n’abagenzuzi kandi ko sites zasuwe ziri muri block ya SEAVMC.
RMB yongeyeho iti":"Izo sites zitandukanye na illegal site iherereye ahitwa Temba, yakomeje kuvugwa mu kirego cy’abo bagenzuzi, nk’uko bigaragazwa na raporo y’igenzura ryakorewe
hamwe na RIB na RMB."
Umwe mu banyamategeko batanu bunganira bariya bakozi yabwiye urukiko ko kuba hari igenzura ryakozwe na RIB ifatanyije na RMB rikagaragaza ko Fiona na Ausouman basuye SEAVMC le 11/06/2026 ariko ubushinjacyaha bukaba bubazana imbere y'urukiko bubashinja ko icyo gihe basuye Rugendabari Mining atari SEAVMC ibi bigaragaza ko bwirengagije ko bufite n'inshingano zo kwita ku bimenyetso birenganura.
Yagize ati: "Twari tuzi ko tuza imbere y'urukiko ubushinjacyaha bukaba intwari bukavuvaga ngo aba bantu ntabwo tukibakurikiranye"
Umushinjacyaha nyuma yahise asaba urukiko ko rutaha agaciro iriya baruwa yanditswe na RMB avuga ko uru rwego rufite inyungu mu kurengera abakozi barwo kuko ari rwo rukekwa gushyigikiira Nyabyenda Emmanuel.
Yagize ati: Wansanga n'abari kuyandika bafite uruhare mu gukingira ikibaba Nyabyenda”
Umwe mu banyamategeko yahise avugira mu rukiko ati: “Biratangaje kubona ubushinjacyaha buvuga ngo ntabwo twakwizera urwego rwa Leta RMB”
Tubibutse ko iriya baruwa irimo amakuru agaragaza ko abakozi ba RMB Basuye SEAVMC Le 11/06/2026 ndetse bagigeze basura Rugendabari Mining company Ltd, yashyizweho umukono n'umuyobozi mukuru wa RMB Alice UWASE.
Uru rubanza rwatangiye hafi saa kumi z’umugoroba rukarangira hafi saa kumi n’ebyiri z’umugoronba, umucamanza yanzuye ko ruzasomwa Taliki ya 03 Ugushyingu saa kumi z’umugoroba.
Izindi nkuru wasoma
https://pinrwanda.com/rw/post/muhanga-urukiko-rugeneye-igifungo-nyabyenda-ushinjwa-kwiba-leta-umutungo-wa-miliyari-zirenga-4frw




Ibitecyerezo (0)
Andika igitecyerezo cyawe hano hasi: