PIN RWANDA
Loading Content...
Loading Content...

Kuri uyu wa 09 Kamena 2026, Urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro rutegetse ko Uworizagwira Florien uzwi mu buhanzi nka Yampano afungwa iminsi 30 y'agateganyo.
Hakurikijwe ibyo Urukiko rwatangaje mu myanzuro y’urubanza rwasomye none, Rwasanze hari ibimenyetso n’impamvu zikomeye zituma yampano akekwaho gukora ibyaha bitatu muri bitandatu ubushinjacyaha bumushinja gukora.
Ibyaha urukiko rubona ko hari ibimenyetso n'impamvu zikomeye zituma Yampano akekwaho kubikora harimo icyo gukubita no gukomeretsa; icyo kunywa ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw'urumogi, no kwangiza icyuntu cy'undi.
Ibyaha urukiko rwavuze ko nta bimenyetso n’impamvu zikomeye ubushinjacyaha bwagaragaje zatuma yampano akekwaho kubikora harimo ubwinjiracyaha mu cyaha cy'ubwicanyi, Gufungirana umuntu mu buryo bunyuranye n'amategeko no gukoresha ibikangisho.
Mu iburanisha Kandi ryabereye mu rukiko rwibanze rwa Kicukiro Taliki 02 Kamena 2026, Yampano yari yagaragaje ko yahawe imbabazi n'umugore we wamureze byinshi mu byaha akurikiranweho gusa Urukiko rwanzuye ko izo mbabazi zidakwiye gushingirwaho afungurwa bityo rubona ko ikirego cy'ubushinjacyaha gisaba ko yampano afungwa iminsi 30 y’agateganyo gifite ishingiro.
Ibyo bisobanuye ko yampano ahita ajya gufungirwa mu igororero i Mageragere mugihe yari amaze iminsi afungiye Kuri sitasiyo ya RIB na Polisi.
Urubanza ruregwamo yampano rwabaye Ku wa 02 Kamena 2026, byari biteganyijwe ko rusomwa Ku wa 05 Kamena gusa isomwa rirasubikwa kubere ikibazo cyari cyabaye muri sisiteme y'ikoranabuhanga inkiko zikoresha ryimurirawa uyu munsi ku wa 09 Kamena .
Ntabwo byari bwamenyekane niba Yampano azajuririra icyi cyemezo cy’urukiko rw;ibanze rwa Kicukiro gusa afite igihe kingana n’iminsi itanu yemerewemo kuba yajuriye.
INDI NKURU WASOMA IFITANYE ISANO NIYI
Umuhanzi yampano araye atamenye niba azafungurwa cyangwa azafungwa | PIN RWANDA
Ibitecyerezo (0)
Andika igitecyerezo cyawe hano hasi: